Bugesera: Umusore w’imyaka 18 yafatanwe amafaranga y’amiganano

Bugesera: Umusore w’imyaka 18 yafatanwe amafaranga y’amiganano

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Bugesera, ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Ukuboza, yafashe uwitwa Ndagijimana Eric w’imyaka 18 afite amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 Frw y’amiganano agizwe n’inoti ebyiri z’ibihumbi bitanu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yabwiye urubuga rwa Polisi dukesha iyi nkuru ko yafatiwe mu Mudugudu wa Turuziramire, Akagari ka Tunda mu Murenge wa Kamabuye ubwo yari amaze kwishyura amwe muri ayo mafaranga yafatanywe ku mucuruzi.

Yagize ati:” umucuruzi yahamagaye Polisi avuga ko hari umukiriya umwishyuye inote ya 5000Frw ayitegereje abona ni amiganano. Hahise hatangira ibikorwa byo kumufata ubwo abapolisi bamugeragaho bamusatse bamusangana n’indi noti ya bitanu nayo y’inyiganano ahita atabwa muri yombi.”

Akimara gufatawa yavuze ko nawe ari undi muntu wayamuhaye gusa ntiyabasha kugaragaza imyirondoro ye.

SP Twizeyimana yashimiye umucuruzi washishoje agatahura ko ariya mafaranga ari amiganano agahamagara Polisi ikayafata atarakwirakwizwa mu baturage.

Yakanguriye abaturage cyane cyane abacuruzi kujya bashishoza neza igihe bahawe amafaranga bakareba ko atari amiganano basanga ari yo bakihutira kubimenyesha ubuyobozi.

Uwafashwe n’amafaranga yafatanywe yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Ruhuha kugira ngo hakomeze iperereza.

Ingingo ya 269 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7.

Ivomo : Muhaziyacuu.rw