Sena yanzuye gutumiza Minisitiri w’Intebe kubera urusobe rw’ibibazo biri mu midugudu

Sena yanzuye gutumiza Minisitiri w’Intebe kubera urusobe rw’ibibazo biri mu midugudu

idInteko  rusange ya Sena yafashe umwanzuro  wo gutumiza Minisitiri w'intebe, kugira ngo  azatange  ibisobanuro mu magambo zo gukemura  ibibazo  biri  mu midugudu  y;icyitegererezo  nl'indi Leta  nosituzamo  abadafite aho baba.

ibibazo byagaragajwe  muri  raporo  ya  komisiyo idasanzwe yashyizweho  na  sena yari yahawe  inshingano  zo kubicukumbura , mu gihe  cy'ukwezi  abayigize  bari  bamaze  igihe  bazenguruka  hirya  no hino mu gihugu ahasuwe  igera kuri  67 ,irimo  36 y'ikitegererezo  na  31 isanzwe.

Nubwo  hari  intambwe  yatewe , komisiyo  yagaragarije  Sena  ko   hari  ahakiri  ibibazo   ndetse  bibangamiye  iterambere  ry'abaturage  n'imibereho  myiza  byari  byitezwe.

Jenoside  yMuri  ibyo  bi azo  harimo iby'inzu zishaje zigwiriyemo izubakiwe  abarokotse Jenoside  yakorewe  Abatutsi mu  1994  ikirangira, kuburyo  hari n'izidakwiriye guturwamo .Hari izo  bene zo bavamo  bakajya kugama  iyo imvura iguye nk'uko  Perezida wa komisiyo  Mureshyankwan  Mrie  Rose yabisobanuye.

hari n'izindi zikiri  nshya ariko ugasanga  ziva bitewe n'uko  zubatswe nabi , izindi  zifite  icyo  zibura  nk'imireko  n'ibigega  bifata amazi  yo  ku bisenge  bigatuma  aho amazi  anyuze  hangirika.

igiteye impungenge  ngo n'uko usanga  hari  amatiyo  yagenewe  gutwara umwanda wo mu bwiherero ahabugenewe ,usanga  adakora  neza bigatuma  umwanda utobokera  mu nzu zo  hasi,(ahubatswe  inzu z'amagorofa).

Senateri  Mureshyankwano  yagaragaje  ko  hari ibindi  bibazo  abatuye  mu midugudu  bagaragaje by'ingutu , birimo kutagira amazi   ndetse  bamwe  wasac ikaba yarayafunze kubera kubura ubwishyu ,ibicanwa (biogaz  zari  zihanzwe  amaso  ntizikora).

Ibindi  bibazo  birimo  ngo ni ukutagira amasambu yo  guhingamo ndetse n'abayafite ugasanga ari kure y'aho  batujwe, kubura ibiribwa  kuko  nta  kazi  bafite , umwanda utuma  hari  abarway  amavunja n'inda , n'ibindi.

Abasenateri  kandi bagaragarijwe  ko  hari  abatujwe  mu midugudu  badafite uko  babona ubwatsi  bw'amatungo , abahabwa inka badashoboye kuzorora , ababura isoko  ry'amata  ndetse  imicungire y'imishinga  itanoze  igatuma hari abahomba rugikubita.

Igenamigambi riciriritse  n'uburengare bw'inzego z'ibanze

Komisiyo yakoze  ubusesenguzi kuri ibyo bibazo , yatangaje  ko yaganiriye na ba Guverineri b'intara zose bakemera ko mu buryo budashidikanywaho  mu midugudu harimo ibibazo.

mu mpamvu zibitera harimo imishinga yo kwimura  abaturage itegurwa  mu buryo butanoze, uburangare  bw'abayobozi  mu kwakira inyubako bituma  hakirwa  n'izifite ibibazo , kudakurikirana imishinga  iherekeza abatujwe mu midugudu n.ibindi.Hgaragajwe n'ikibazo  cy'abaturage bashaka  gukomeza  gutega  amaramuko kuri Leta  ngo  abe ariyo ibashakira ibibatunga ,abatita ku gusana  ibyangiritse ku nzu bahawe, abazikodesha n'abakoresha uburiganya kugira ngo babashe kuzihabwa.

nk'uko  bikubiye  muri filime mbarankuru  komisiyo yakoze mu gihe yazengurukaga mu Ntara ,Guverineri  w'intara y'i Burasirazuba ,Gasana  Emmanuel yabwiye abasenateri  ko ari ikimwaro ku bayobozi  kuko hari ibyapfuye kandi bahari babirebera.

Habitegeko Francois uyobora  intara y'i Burengerazuba ko igikorwa  cy'abasenateri cyakanguye  abayobozi babona ko hari amakosa akwiye gukosorwa

Guverineri w'intara y''Amajyepfo Kayitesi Alice  we yavuze ko ibibazo bihari bishingiye ku burangare  mu gukurikirana abaturage, bityo ko ubuyobozi nibubegera  hari ibizakemuka.

Abasenateri  bamaze kungurana  ibitekerezo bemeje  umwanzuro  wa komisiyo idasanzwe wo guhamagaza  Minisitiri w'intebe kugira ngo azatange  azatange  ibisobanuro mu magambo, ku ngamba  zo gukemura ibyo bibazo.

INKURU YA IGIHE.COM