Kayonza: Gahunda y'ijwi ry'umurwayi yabafashije kugera kuri serivise z'ubuzima batikandagira

Kayonza: Gahunda y'ijwi ry'umurwayi yabafashije kugera kuri serivise z'ubuzima batikandagira

Abagana ikigo nderabuzima cya Mukarange cyo mu Karere ka Kayonza barashima cyane umwanya bahabwa mu kugira uruhare mu bibakorerwa binyuze muri gahunda yitwa ijwi ry’umurwayi. Bakaba bavuga ko iyi gahunda yabatinyuye cyane ku buryo basigaye bajya kwa muganga batikandagira.

Aba baturage bivugira ko iyi gahunda yabahaye umwanya wo kubaza no kugaragaza bimwe mu bibazo bahuraga na byo iyo bajyaga kwa muganga ariko bakabura uwo babibwira.Umubyeyi Grace ati “Kera wasangaga umuntu ajya kwa muganga akahahurira n’ibibazo  ariko akabura aho yabariza ndetse hakaba n’abafata umwanzuro wo kutagaruka kwa muganga cyangwa bakajya kwivuriza mu bigenga. Habagaho  nk’ibibazo byo kubura imiti, gutinda kuvurwa, imirongo miremire  aho bishyurira n’ibindi n’ibindi. Ariko ubu ikibazo turakibona tukacyandika, abaganga cyangwa abandi bayobozi baza nko mu nteko z’abaturage tukakibagezaho kigahita gikemuka”.

Mu bindi aba baturage bishimira kuri gahunda y’ijwi ry’umurwayi ni uburyo usanga noneho na bo bashobora kugira ijambo ku bikorerwa kwa muganga, bakagaragaza ibitagenda ndetse n’ibikenewe kandi bikihuta nk’uko  bivugwa na Nshimiyimana Anaclet twasanze ku kigo nderabuzima cya Mukarange. Ati “ Ubu noneho abantu batinyutse kwa muganga, nta muntu ukirembera mu rugo kuko kera batinyaga kumara igihe kinini kwa muganga, ndetse n’ababyeyi ntibakibyarira mu ngo”.

Kuri bivugwa na Nshmiyimana, Odette Uwimana yongeraho ko iyi gahunda y’ijwi ry’ummurwayi yatumye kandi n’abaganga begera abaturage bakabaha ubumneyi ku ndwara zimwe na zimwe, abakabapima indwara zitandura, bakabankangurira kwishyura mituweli nyuma yo kubereka akamaro kayo n’ibindi n’ibindi.

Niyoyita Elie, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mukarange avuga ko gahunda y’ijwi ry’umurwayi yatumye abaturage bagira amakuru ku bijyanye n’indwara ndetse no mu byo kwivuza. Ati “Ni gahunda ituma umuturage atinyuka,akamenya uburenganzira bwe n’inshingano, ku buryo nk’ubu nta babyeyi bakibyarira mu ngo ndetse nta n’uremba ngo abure kuza kwa muganga.”

Agaragaza kandi ko ku ruhande rwabo na bo bibafasha kurushaho kunoza serivisi batanga kuko ngo iyo bagaragarijwe ibitagenda cyangwa ahari icyuho, noneho bikozwe n’ababagana bihutira kubikosora.Niyoyita ati “Binyuze muri gahunda y'ijwi ry'umurwayi twahawe imbangukiragutabara . Ni nyuma y'uko mu biganiro twagiye tugirana n'abaturage bagaragaje ko bakeneye ikinewe maze nk’ikigo nderabuzima turayisaba  kandi koko turanayihabwa.”

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Kayonza, Harerimana Jean Damascene avuga ko kugira ngo iyi gahunda itange umusaruro, mu nteko z’abaturage, abaturage bakanguriwa gutanga amakuru y’uko bakirwa kwa muganga, ibyo banenga n’ibyo bashima.

Akomeza agira ati “Ku rundi ruhande kandi dukangurira  abaganga n’abandi bayobozi mu nzego z’ubuzima kumanuka kuganira n’abaturage hagamijwe kunoza serivisi zitangwa muri urwo rwego”.

Harerimana Jean Damascène umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Kayonza,avuga ko ubu kwa mavuriro hose hashyizwe udusanduku tw'ibitekerezo.

Mu rwego kandi rwo kurushaho kwegera abarwayo no kubatega amatwi,Visi meya Harerimana agaragaza ko ubu kwa muganga hose hari udusanduku tw’ibitekerezo. Visi meya Harerimana Jean Damascene ati “Tujya dufata igihe tukareba ibyo abantu banditse. Ibyo batunenze turabikosora, ibyo badushimye tukabikomeza cyangwa tukarushaho kubikora neza.  Iyi gahunda rero y’ijwi ry’umurwayi,  njyewe nsanga idufasha twese, ari abagana amavuriro yacu ndetse n’abakozi bbo ku rwego rw’ubuzima”.

’Ijwi ry’umurwayi’ ni gahunda yatangijwe na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ku wa 28 Nzeri 2018 igamije ko umurwayi, umurwaza, umuganga n’undi wese agaragaza ibitagenda n’ibyashyigikirwa mu buvuzi.Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere (Rwanda Governance Scorecard, 10th Edition 10) ya 2023 igaragaza ko abaturage bishimira serivisi z’ubuzima ku gupimo cya  85.22% mu gihe uru rwego rw’ubuzima rwo rwashakaga kugera kuri 90.00%.

 Telesphore KABERUKA