Kuba Biguma yahamijwe ibyaha biratanga icyizere ko n’abandi bakihishe bazafatwa bakaburanishwa: Ibuka mu karere ka Nyanza
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 ukuboza 2024 , urukiko rwa rubanda ruri I Paris mu Bufaransa rwakatiye igifungo cya burundu Hategekimana Philippe Manier uzwi ku izina rya Biguma, ndetse runamuhamya ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Nyanza bakomeje kuvuga ko bafitiye icyizere ubutabera bw’u Bufaransa .
Niyitegeka Jean Baptiste perezida wa Ibuka mu karere ka Nyanza yatangaje ko nk’abahagarariye inyungu z’abarokotse Jenoside bishimiye igihano cya burundu cyahawe Biguma , kuko bitanga icyizere ko n’abandi bakihishe hirya no hino mu Bufaransa cyangwa mu Bihugu by’abaturanyi bazafatwa nabo bakaburanishwa.
Yagize ati’’Ni umwanzuro twari twiteze kubona byadushimishije kuba yahamijwe ibyaha bya Jenoside ndetse akanahabwa igihano kiruta ibindi cyo gufungwa burundu.’’
Yakomeje agira ati’’ Mbera na mbere twabanza gushimira Igihugu cy’u Bufaransa na Leta yacu y’ubumwe kuko byose biri kuva mu mubano mwiza ugenda wubakwa. Kuba yabihamijwe ubwabyo biravanaho intimba yari imaze imyaka 30 kandi biratanga n’icyizere ko n’abandi bakihisheyo bazagera aho bagafatwa bakaburanishwa’’.
Niyitegeka kandi avuga ko bababajwe no kumva ko Biguma nk’uwari umujandarume afatanyije n’interahamwe, ataburanishirijwe ibyaha byakorewe ku gasozi ka Karama, kandi ko batunguwe na byo bakifuza ko haramutse hari iyindi nzira yo kuburanishwa nabyo yabiburanishwa.
Hategekimana Philippe yari yarakatiwe iki gihano cya burundu ku wa 26 Kamena 2023, maze aza kujuririra uyu mwanzuro w’urukiko. Ku itariki ya 4 ugushyingo 2024 nibwo urubanza rw’ubujurire bwe bwatangiye kuburanishwa.
Uyu mugabo w’imyaka 67 wahoze ari umujandarume avuka ahahoze ari komini Rukondo muri Gikongoro, kuri ubu ni mu karere ka Nyanza.
Yhamijwe ibyaha byaha byo kwica Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyamure,Nyabubare , Isar Songa, n’ahandi.
Biguma kandi yahamijwe icyaha cyo kwica uwari Burugumesitiri wa Komini Ntyaza Nyagasaza Narcisse , kuyobora ibitero no gushyiraho zabariyeri ahantu hatandukanye mu karere ka Nyanza.
UWAMBAYINEMA Marie Jeanne