Nyamata: Abafata imiti y’igituntu batabona indyo iyunganira barasaba ubufasha

Nyamata: Abafata imiti y’igituntu batabona indyo iyunganira barasaba ubufasha

Abafata imiti y’igituntu bategekwa indi ndyo iyunganira kugira ngo iyo miti itabazahaza. Abadafite amikoro basaba ko bafashwa. Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, n’ubuyobozi bw’ibitaro bya ADEPR biherereye mu karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba butangaza ko icyo kibazo cy’imirire cyahagurukiwe, ubu hakaba hatangwa indyo ibunganira.

Bamwe mu bafata imiti y’igituntu batashatse ko amazina yabo atangazwa bavuga ko imiti y’igituntu ibazahaza kubera kubura indyo ibunganira bikabagiraho ingaruka zo kuzahazwa n’uburwayi bw’igituntu.

Musirikare Etienne (izina ryahinduwe) na mugenzi we bazahajwe n’uburwayi bw’igituntu kubera ikibazo cyo kubura indyo yuzuye, bavuga ko baba bonyine, bakaba batabona ubaha ibyo imibiri yabo ikeneye birimo ibyo kurya n’ibyo kunywa.

Agira ati ”Nafashwe n’uburwayi bw’igituntu nibana, mpora ndyamye, imiti mfata na yo  inca intege kubera ko mba nshonje. Ubuzima bwanjye bwarushijeho kuzahara kubera kubura ibyo kurya bihagije.”

Uwimana Madine (izina ryahinduwe) na we ahuje ubuzima n’ubwa mugenzi we. Agira ati “Nafashwe n’igituntu banshyira ku miti ariko singira unshigishira igikoma. Ibyo bingiraho ingaruka igituntu cyaranzahaje, sinjya noroherwa ngo ntore agatege mbashe kujya gushakisha ibyo kurya.”

Mu gushaka umuti w’icyo kibazo, Dr. Cyrille Ntahompagaze, muganga ku bitaro bya ADEPR bya Nyamata avuga ko bafasha abarwayi bafite ikibazo cyo kubura indyo yuzuye bakabaha ibiryo .

Agira ati ”Ntabwo byaguma kuba imbogamizi kuko tugira porogaramu y’imirire.Twebwe nk’ibitaro serivisi sosiyale yacu irakora kuko ibaha igikoma, ikabaha amata,… kuko hari abafatanyabikorwa baza kubasura, natwe nk’abakozi kwa muganga hari amafaranga dutanga buri kwezi yo gufasha abo bantu.”

Dr Cyrille Ntahompagaze umuganga ku bitaro by'ADEPR Nyamata, avuga ko abarwayi badafite ibyo kurya babafasha bakabibaha.

Ku rundi ruhande ariko, Dr. Byiringiro Rusisiro ushinzwe agashami ko gukumira indwara y’igituntu muri RBC avuga ko hari hagaragaye ikibazo cyo gutinda kugemura ibyunganira abafata imiti y’igituntu ariko ko cyamaze gukemuka.

Agira ati ”Mu minsi yashize hari habaye ikibazo cy’uwatsindiye isoko ryo kugemura ibyo kurya byunganira abafata imiti y’igituntu birimo n’ifu y’igikoma watinze kubigeza ku bitaro n’ibigo nderabuzima. Batubwiye ko mu cyumweru gishize byabonetse.”

Uwo gufasha arigaragaza

Dr. Byiringiro Rusisiro akomeza asobanura ibigenderwaho harebwa abafite ikibazo cy’imirire.

Dr. Byiringiro Rusisiro avuga ko ubusanzwe iyo umurwayi w’igituntu agaragaye hari ibipimo bapima birimo uburebure n’ibiro.   Iyo bagendeye kuri BMI (Body Mass Index, ufite ibipimo biri munsi ya 18.5 ni we uhabwa indyo yo kumwunganira igihe arimo kunywa imiti.

Mu mezi abiri ashize ku bitaro bya ADEPR bya Nyamata habonetse abarwayi batandatu bapfuye bazize indwara y’igituntu, ibintu biterwa ahanini no gutinda kwivuza bikabaviramo kuzahara. Mu kurwanya igituntu hatangwa inyigisho zo kukirwanya.

RBC ivuga ko muri 2022-2023, mu barwayi 9,417 bagaragaye abitabyre Imana ari 375. Mu bapimwe batakaje ubuzima harimo n’abapfuye bataratangira imiti. Mu 2035, u Rwanda  rufite intego y’uko ruzaba rwararanduye indwara y’igituntu burundu.

Dr Byiringiro Rusisiro ushinzwe agashami ko gukumira indwara y'igituntu muri RBC yasobanuye ibigenderwaho harebwa abarwayi b'igituntu bagomba gufashwa.

Clementine NYIRANGARUYE