Etoile de l’Est yatandukanye na Banamwana Camarade

Ikipe ya Etoile de l’Est FC ibarizwa mu Karere ka Ngoma, yatandukanye na Banamwana Camarade wayifashije kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere, nyuma yo gushinjwa umusaruro muke nubwo yari umutoza wungirije.

Uyu mutoza yatandukanye n’iyi kipe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 28 Gahyatare 2022, nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi bigasiga hanzuwe gutandukana mu mahoro.

Perezida wa Etoile de l’Est, Muhizi Vedaste, yemereye IGIHE ko koko bamaze gutandukana n’umutoza Banamwana ku bwumvikane bw’impande zombi.

Ati “Yego twatandukanye, impamvu yabiteye ni umusaruro muke. Twabonaga bitari kugenda neza tubyumvikanaho twanzura gutandukana.”

Muhizi yabajijwe impamvu Banamwana ari we wabazwaga impamvu z’umusaruro muke kandi hari umutoza mukuru, Addy Bukaraba ukomoka muri RDC, avuga ko nawe yawubazwaga ngo kuko ari we wari umaze igihe kirekire muri iyi kipe. Yavuze ko kuri ubu banzuye ko ikipe ikomezanya n’umutoza mukuru.

Ku bijyanye n’umusaruro muke ukomeje kuba iyanga muri iyi kipe, uyu muyobozi yavuze ko bari kwisuganya no gutera akanyabugabo abakinnyi kugira ngo bongere batsinde, ikipe yongere kugarurira icyizere abafana.

Banamwana yamenyekaniye bwa mbere muri Bugesera FC yakinaga mu Cyiciro cya Kabiri ubwo yasezereraga Rayon Sports mu Gikombe cy’Amahoro, aca muri Gicumbi FC mbere yo kwerekeza muri Kiyovu Sports yamazemo umwaka umwe gusa.

Ni umutoza uzwiho gukoresha abakinnyi badafite amazina akomeye, ariko akababyaza umusaruro nk’uko yabigaragaje ari muri Gicumbi FC agatsinda amakipe akomeye mu Rwanda kandi yungirije.

Kuri ubu, Etoile de l’Est FC iri ku mwanya wa 14 n’amanota 17. Mu mikino ine iheruka iyi kipe yabonyemo inota rimwe gusa bikaba ari na yo ntandaro yo gutandukana na Banamwana Camarade.