Museveni yirukanye Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere

Museveni yirukanye Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere

Itangazo ryasohowe n’Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Brig Gen Felix Kulayigye avuga ko Perezida Museveni yazamuye mu ntera Maj Gen Charles Okidi akamushyira ku ipeti rya Lt. General ndetse ahita amusimbuza Lt Gen Charles.

Mu byo Lt Gen Charles Lutaaya yazize, harimo impanuka nyinshi za kajugujugu za gisirika zimaze iminsi ziba.

Perezida Museveni akaba yaramusimbuje kuwa 8 Ugushyingo nyuma y’iperereza ryakozwe ku mpanuka ya kajugujugu ya UPDF yabereye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yari ishyiriye ibikoresho abasirikare bari mu bikorwa byo guhashya umutwe wa ADF

Ni impanuka yahitanye babiri bari bagemuriye UPDF, aho byagaragaye ko iyi mpanuka yatewe nuko ababishinzwe batateguriye ikibuga gihagije cyo kugwaho, ibintu byatumye ikora impanuka igihaguruka aho yari imaze gutanga ibikoresho ku basirikare bari ku rugamba.

Uretse iyi mpanuka, Lt Gen Charles Lutaaya yari ataranakiranuka n’indi mpanuka ya kajugujugu yo mu bwoko bwa Mi 24 yabereye muri Fort Portal mu burengerazuba bwa Uganda muri Nzeri, aho yagize ikibazo cya tekinike iri mu kirere byatumye umupilote ashaka kuyimanura hasi.

Ni kenshi indege za gisirikare za Uganda zagiye zumvikana mu bibazo by’impanuka ndetse bamwe mu basirikare bakahasiga ubuzima.

Mu 2017, nibwo Lt Gen Charles Lutaaya yahawe inshingano zo kuba umugaba mukuru w’ingabo zirwanira mu kirere, icyo gihe yari afite ipeti rya Maj. General.

Maj Gen Charles Okidi wamusimbuye yari asanzwe ari umuyobozi ushinzwe abakozi mu gisirikare kirwanira mu kirere kuva mu Ukuboza 2019.