Muhanga: Abafite ubumuga bamaze igihe basaba ikibuga bakabwirwa ko ingengo y\'imari yacyo iri hejuru'

Muhanga: Abafite ubumuga bamaze igihe basaba ikibuga bakabwirwa ko ingengo y\'imari yacyo iri hejuru'

imyaka itanu irashize mu karere ka Muhanga hari ikipe y'akarere y'abafite ubumuga , bamwe mu bayikinamo n'abafite ubumuga bavuga ko batahwemye gusaba aka karere ko bakubakirwa ikibuga bazajya bitorezaho ,ndetse bakanahakorera imyitozo ngororamubiri ariko ngo bagahora babwirwa ko ingengo y'imari yo kucyubaka iri hejuru.

Maniriho Ernest kapiteni w'iyi kipe avuga ko ubusanzwe ikipe yabo ijya yiitwara neza mu marushanwa ndete ngo ikanahesha ishema akarere kabo ,ariko bakaba babangamiwe nuko iyi kipe itagira aho yitoreza dore ko aho bahawe gukorera mu nzu y;ikigo cy'urubyiruko ,ngo hatagendanye nuko ibibuga by'abafite ubumuga bigomba kuba byubatse.Agira ati '' dufashe urugero ikipe ya Gisagara n'andi makipe usanga ibibuga bakiniraho biba binyerera kuko twe dukina twicaye ibiganza biri hasi ariko twebwe aho dukinira hari sima y'igiheri ,uburyo dukora siporo n'uburyo bugoranye cyane ku buryo turamutse tubonye ikibuga cyiza byadufasha.

Ni ikibazo kinavugwa na Irihose Aimable umuyobozi wa komisiyo y'ubukungu mu nama y'Igihugu y'abafite ubumuga mu karere ka Muhanga, uvuga ko ikibazo cy'ikibuga cyo kwidagaduriraho bahora bakivuga mu bibazo bibangamiye ariko ko kugeza ubu bitarashyirwa mu ngengo y'imari ngo byemerwe. Agira ati ''ikibuga gihagaze miliyoni zirindwi ariko akarere ntikakora mu byo kinjiza ngo cyubakwe kandi dufite ikipe zikomeye z'abafite ubumuga y'abagabo, n'abali n'abategarugori kandi iyo zitabiriye zitwara neza, ariko ntitwibaza ikibura ngo ikibuga kiboneke ,kuko aho bakorera ubu ni ahantu hameze nabi haramutse hari uhaguye yanakomereka.''.

Aimable  Irihose uyobora komisiyo  y'ubukungu mu nama y'abafite ubumuga mu karere ka Muhanga

ku ruhande rw'ubuyobozi bw'akarere ka Muhanga Kayiranga Innocent umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu ,avuga ko kuba iki kibuga kitarubakwa byatewe nuko amafaranga yari ataraboneka kandi ko bari bagitegereje ko igishushanyo mbonera gisohoka. Agira ati 'babikeneye hano mu mujyi kandi ibikorwa remezo byaho bigomba kuba biremereye , mu gishushanyo mbonera kigiye kuza hazaba harimo iby'imikino , nibihangane mu ishyirwamubikorwa ry'igishushanyo mbonera nabo tuzabitaho .''

mu karere ka Muhanga habarurwa amakipe abiri iy'abahungu n'abakobwa gusa iyi kipe ivuga ko itaratwara igikombe na kimwe mu marushanwa kuko itararenga muri kimwe cya 2 ,bakaba bavuga ko binaterwa nuko nta kibuga cyiza bafite bitorezaho dore ko banitoza gusa iyo babwiwe ko hari amarushanwa bagiye kujyamo.Aha ni naho bahera bavuga ko baramutse bafite aho bakorera imyidagaduro ku buryo buhoraho bajya bageza igihe cy'amarushanwa nta kibazo bafite.

Bamwe mu bafite ubumuga  mu karere ka Muhanga ubwo  bizihizaga  umunsi mpuzamahanga w'abafite ubumuga.

Marie  Jeanne UWAMBAYINEMA /heza.rw