Huye:Ubutaka budahingwa bugiye guhabwa ababubyaza umusaruro

Huye:Ubutaka budahingwa  bugiye guhabwa ababubyaza umusaruro

Mu nama mpuzabikorwa y’akarere ka Huye iherutse guterana kuwa 25 Ukwakira 2023, hafashwe umwanzuro wo gutanga ubutaka butabyazwa umusaruro bugahingwa mu rwego rwo kurwanya inzara no kwihaza mu biribwa.

Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko yo kurwanya ubukene n’imirire mibi,ni yo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yikijeho cyane, maze ashishikariza abayobozi bose b’akarere ka Huye gukangirira abaturage bose kubyaza umusaruro ubutaka bwose budahingwa.

Guverineri Kayitesi Alice yavuze ko umwuga w’ubuhinzi ari umwe mu itunze abaturage benshi mu karere ka Huye no mu Ntara y’Amajyepfo, asaba inzego zose kubigira ibyabo bagafasha abaturage banamenya ahari ubutaka budahinze kugira ngo babashe kububyaza umusaruro ukwiye.

Yagize ati “Ubuhinzi ni kimwe mu bikomeye cyane bishobora kudufasha guhangana n’ubukene, kubonera abaturage ibyo kurya bihagije no guhangana n’ikibazo cy’ibiciro ku masoko. Ni yo mpamvu umuyobozi w’Umudugudu nabyumva, azabimenyesha abaturage,amenye ubutaka budahinze,amenye ahahinze nabi cyangwa ahatakoreshejwe ifumbire’’.

Bamwe mu mu bayobozi b’Imidugudu bavuze ko bagiye gukomeza gukora uko bashoboye mu gufasha abaturage kumva inyungu yo guhinga ubutaka bwose butahingwaga,bityo bikazatuma umusaruro wiyongera ibiciro bikagabanuka.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyabisindu mu murenge wa Simbi Sauda Hassan yagize ati “Ahari imirima idahinze naho tugiye gushaka ukuntu hahingwa kuko abaturage ni benshi kandi bakeneye ibiribwa. Hari abadafiite icyo gukora usanga ku mihanda nabo ari benshi, abo rero bakwiye kugira icyo bakora nabo’’.

“Nabona aho ahinga ntabwo azabyuka yicaye hahandi. Nk’ubu bamaze igihe biba abantu, abiba benshi usanga ari abadakora. Ariko noneho bakoze bagakura amaboko mu mufuka,byibura bazasarura’’.

Umuyobozi w’akarere ka Huye Sebutege Ange, yavuze ko bafite intego yo gushyira imbaraga mu kongera umusaruro w’ibiribwa ndetse banarwanya imirire mibi.

Ati “Icyo twifuriza abaturage ni ukugira ibiryo,birumvikana rero ko kubigeraho bisaba kongera ubuso bihingwaho. Ni byo hari ubuhinzi bwari busanzwe bukorwa ahantu tumenyereye ariko byagiye bigaragara ubwo twinjiraga muri iki gihembwe cy’ihinga 2024A, ko harimo amasambu y’abantu cyangwa ibigo bitandukanye yateganyirijwe ibikorwa runaka, ariko mu gihe ibyo bikorwa bitaratangira,yaba ahinzwe kugira ngo twongere umusaruro w’ubuhinzi’’.

Meya Sebutege yatangaje ko mu karere ka Huye habaruwe ubutaka burenga hegitari 158 zitahingwaga kuri site zirenga 50. Hakaba harabayeho ibiganiro na ba nyirabwo ngo babuhe ababuhingaho ibihingwa bidatinda mu butaka.

ivomo:igihe.com