Abana 130 bagiye gutegurirwa kuzahagararira u Rwanda mu Mikino Olempike y’Urubyiruko ya 2026
Binyuze muri gahunda “Youth Athlete Development Programme 2021-2024”, umwaka wa 2022 usize Komite Olempike y’u Rwanda itoranyije abakinnyi bakiri bato bafite impano 130 bazategurwa mu myaka ine iri imbere, hagamijwe kwitegura Imikino Olempike y’Urubyiruko izabera i Dakar muri Sénégal mu 2026.
Ku nkunga ya “Solidalité Olympique”, buri nyuma y’Imikino Olempike y’Urubyiruko, Komite Olempike y’u Rwanda (RNOSC) ku bufatanye n’amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda, itoranya kandi igakurikirana abana bakiri bato bafite impano mu mikino Olempike itandukanye binyuze muri gahunda yitwa “Youth Athlete Development Programme”.
Iyi gahunda ikaba ikorwa mu gihe cy’imyaka ine mu bice bine ari byo: gufatanya n’amashyirahamwe y’imikino yatoranyijwe guhitamo abana bafite imyaka iri hagati ya 10 na 14, kwita ku bana batoranyijwe bahabwa imyitozo yihariye, gufasha abana bari muri iyi gahunda kwitabira amarushanwa abahesha itike yo kwitabira Imikino Olempike y’Urubyiruko ndetse no gufasha ababonye itike kwitabira iyo mikino.
Mu rwego rwo gutegura abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu Mikino Olempike y’Urubyiruko izabera i Dakar muri Sénégal muri 2026 ndetse n’Imikino Nyafurika y’Urubyiruko (African Youth Games) izabera i Maseru muri Lesotho mu 2026; uyu mwaka wa 2022 usojwe Komite Olempike y’u Rwanda ifatanyije n’amashyirahamwe y’imikino ane mu gikorwa cyo gutoranya abakinnyi bafite impano bari hagati y’imyaka 10 na 14 binyuze muri gahunda yo guteza imbere abakiri bato mu mwaka 2021-2024.
Muri siporo zatoranyijwe harimo umukino wo Koga. Tariki ya 22 Ukwakira mu Karere ka karongi ndetse na tariki ya 10 Ugushyingo mu Mujyi wa Kigali, ni bwo hatoranyijwe hamwe abana 30 mu bana 134 batarengeje imyaka 14 bitabiriye iki gikorwa.
Mu mukino wa Table Tennis, igikorwa cyo gutoranya abana bafite impano cyabereye i Rilima mu Karere ka Bugesera tariiki ya 29 n’iya 30 Ukwakira, mu Karere ka Rubavu tariki ya 5 n’iya 6 Ugushyingo ndetse no mu Mujyi wa Kigali ku itariki ya 12 n’iya 13 Ugushyingo, cyitabirwa n’abana 80 batoranyijwemo 40 bazakomeza gukurikinwa muri iyi gahunda.
Tariki ya 12 n’iya 13 Ugushyingo, ni bwo mu Mujyi wa Kigali habereye gahunda yo gutoranya abana bafite impano mu mukino wa Tennis. Igikorwa cyitabiriwe n’abana 85 hatoranywamo 30 bazakomeza gukurikiranwa.
Gushakisha impano mu mukino w’Amagare byabaye tariki ya 4 Ukuboza mu gikorwa cyabereye mu Karere ka Bugesera no mu Karere ka Huye n’aka Musanze tariki ya 11 Ukuboza, muri rusange hatoranywa abana 30 muri 73 bitabiriye iyi gahunda.
Muri rusange, icyiciro cya mbere cy’iyi gahunda ya “Youth Athlete Development Programme 2021-2024” cyasojwe hatoranyijwe abana 130 muri 372 bitabiriye iyi gahunda mu mikino ine; Koga, Table Tennis, Tennis n’umukino w’Amagare.
Komite Olempike y’u Rwanda yatangaje ko abana batoranyijwe bakazakomeza kwitabwaho binyuze mu mashyirahamwe y’imikino babarizwamo hagamijwe kubateguramo abazahagararira u Rwanda mu Mikino Olempike y’Urubyiruko ya 2026 iteganyijwe kuva tariki ya 31 Ukwakira kugeza ku ya 13 Ugushyingo 2026 ndetse n’andi marushanwa mpuzamahanga nk’Imikino Nyafurika y’Urubyiruko ya 2026.