Minisante yasobanuye impamvu u Rwanda rwongereye imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko
Minisiteri y’ubuzima itangaza ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rikomeje kwiyongera cyane cyane mu rubyiruko kandi ibi ngo ni nawo muzi w’ibibazo byinshi bibangamiye sosiyete.
Abenshi mu rubyiruko bisanga mu biyobyabwenge kubera ubujiji n’ubumenyi buke baba babifiteho , bitewe n’amakuru Atari yo akwirakwizwa n’ababicuruza cyangwa aba byagize imbata bavuga ko bituma ubikoresheje yibagirwa ibibazo afite, abandi bikabafasha kumva bameze neza kugira imbaraga nyinshi no gusinzira neza.
Urubyiruko ni rwo rukunze kwishora mu biyobyabwenge kubera imbagaraga za gisore no gushaka kugerageza ibintu byose ngo bumve uko bimeze.
Ubwo yatangizaga icyumweru cyahariwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ,Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze Lt. Col. Dr. Mpunga Tharcisse, yatangaje ko impamvu zikomeye u Rwanda rushyira imbaraga nyinshi mu kurwanya ibiyoyabwenge ari uko ari uburozi kuko byangiza ubuzima bw’abantu babikoresha cyane cyane urubyiruko.
Uyu muyobozi kandi yatangaje ko ibiyobyabwenge biri ku isonga mu biteza amakimbirane yo mu miryango ingo zimwe na zimwe zigasenyuka kubera ubwumvikane buke.Ibi ni nabyo biteza ingaruka zirimo kwishora mu busambanyi no guterwa inda zidateganyijwe ku bangavu n’abakobwa, ubwicanyi, ubujura, urugomo rukabije n’ibindi byaha bifungisha benshi, umuryango nyarwanda ukahahungabanira muri rusange.
Yagize ati: “Navuga ko ibiyobyabwenge ari na cyo kibazo gikomeye cyane duhanganye na cyo cyangiza ubuzima bw’Abanyarwanda, no kukivura bikaba bisaba imbaraga n’ubufatanye bw’abantu benshi batandukanye.”
Ubushakashatsi bwa mbere bwakozwe ku buzima bwo mu mutwe mu Rwanda n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) mu mwaka wa 2018, bwerekanye ko ikigereranyo cy’ibibazo byo mu mutwe bikomoka ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu kiri kuri 1.6%, mu gihe 6% by’abaturage muri rusange bafite ibibazo byo kunywa ibisindisha bakarenza urugero.
U Rwanda rwashyizeho gahunda zitandukanye zo kurwanya ibiyobabwenge n’icuruzwa ryabyo, ariko kugeza ubu byinshi mu biyobyabwenge bikoreshwa mu Rwanda bituruka mu bihugu by’abaturanyi nk’urumogi , mayirungi ,na kanyanga.
Ni mu gihe ibindi birimo kokayine, heroyine na morphine bikomoka hanze y’Akarere u Rwanda ruherereyemo ariko bikagera mu gihugu cyacu binyuze mu bihugu by’abaturanyi..
Uretse ubukangurambaga bukomeje gukorwa, Leta y’u Rwanda yashyizeho n’izindi ngamba zitandukanye zigamije kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, aho hashyizweho amategeko n’amabwiriza agamije gukumira no guhana abafatirwa muri ibyo byaha.
Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda ryakajije ibihano ku cyaha cyo kunywa, gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge.
Hirya no hino mu gihugu hashyizweho ibigo by’igororamuco bitangirwamo ubumenyi bw’imyuga n’ubumenyi ngiro ku bari barabaswe n’ibiyobyabwenge bakaza kubivamo.
Indi ngamba mu zafashwe ni iyo gufatanya na sosiyete sivile muri urwo rugamba, ari na ko serivisi zo kwita ku buzima bwo mu mutwe zikomeza kwegerezwa abaturage, kugira ngo abo bigiraho ingaruka bafashwe mu maguru mashya.
Marie Jeanne UWAMBAYNEMA