Ruhango : Baratabariza ufite ubumuga bwo mu mutwe uhora ataka ko ahohoterwa n' abamusambanya
Mu isanteri y'ubucuruzi ya Rwankuba iherereye mu murenge wa Kabagari mu karere ka Ruhango, hari umugore ufite ubumuga bwo mu mutwe uvuga ko hari abagabo bamusanga aho arara ku gasozi bakamusambanya, icyakora nubwo ngo kubera uburwayi afite kwizera ibyo avuga abaganiriye na TV na Radio one bavuga ko aya makuru ari ukuri kuko ngo hari n'abatorotse bakekwaho kumusambanya.
Umwe mu baganiriye n'ibi bitangazamakuru avuga ko iby'umurwayi ahora ataka avugai bishoboka ko ari ukuri . Agira ati '' Rwose ibyo avuga ni ukuri nigeze kubyumva hano ngo baramusambanyije , hari abacitse bagira ngo babafate nta n'utabizi , uretse ko baducitse ariko nibongera dufatanyije na gitifu w'akagari tuzabafata''.
Abaturage baratabariza uyu mugore ufite ikibazo cy'uburwayi bwo mu mutwe uhora ahohoterwa
Undi muturagebaturage baratabariza uyu mugore uhohoterwa ufite uburwayi bwo mu mutwe nawe aganira na Tv na Radio one yavuze ko ababikora baba baragiye mu bapfumu bakababwira ko uryamanye n'umurwayi ufite uburwayi bwo mu mutwe ahita akira. Ati'' Abo ngabo babikora baba baragiye mu bapfumu bakababwira ko uwaryamanye n'ufite uburwayi bwo mu mutwe ahita akira , akagura inka nyinshi ndetse n'amamodoka , nk'uriya buriya bamuhohotera nijoro twatashye kuko arara ku gasozi bagahita babimukorera niyo mpamvu nyine usanga afite agahinda kenshi''.
Ku ruhande rw'ubuyobozi bw'akarere ka Ruhango , Gasasira FranÇois Regis umunyamabanga nshingwabikorwa w'uyu murenge wa Kabagari , aganira n'ibi bitangazamakuru ku murongo wa Telefone, yavuze ko ibyo kuba uyu murwayi asambanywa atari abizi kuko ngo atanamaze igihe muri iyi santeri. Icyakora ngo bagiye kureba uburyo bafatanyije n'ikigo nderabuzima cya Karambi yagezwa kwa muganga. Ati'' Turimo turabikurikirana ku bufatanye n'ikigo nderabuzima n'ibitaro bya Gitwe ndetse n'inzego z'umutekano turebe ko yagezwa ku bitaro i Butare aho abasha gukurikiranirwa.Twaramumenye ntabwo ahamaze iminsi hariya nta n'icyumweru arahamara turimo kubikurikirana''.
Abajijwe n'umunyamakuru wa Tv1 ibyo abavuga ko asambanywa uyu munyamabanga nshingwabikora yasubije ko atari abizi. Ati'' Oya ntabwo icyo cyo nari nkizi , byaba biteye agahinda turabikurikirana tumenye ibyo aribyo''.
usibye kuba uyu mugore akorererwa ihohoterwa ryo gusambanywa abaturage banavuga ko anakorerwa ihohoterwa ryo gukubitwa , dore ko hari n'abamukubita nk'igihe yiyambuye imyambaro akambara ubusa aho kumuha imyenda ngo yongere yambare. Aha ni naho bahera basaba ubuyobozi kumujyana kwa muganga akavuzwa dore ko batazi n'aho yaje aturuka.
Jeanne@heza.rw