sobanukirwa itandukaniro riri hagati y'umurwayi wa SIDA n'ufite agakoko ka virusi itera SIDA

sobanukirwa itandukaniro  riri hagati y'umurwayi  wa SIDA n'ufite agakoko ka virusi itera SIDA

Ubusanzwe kugirango umuntu amenye ko afite Virus itera SIDA nuko aba yagannye ikigo gishinzwe ubuzima cyangwa ibitaro akagana serivise zitanga gupima iyi Virusi agabwa igisubizo kijyanye n'uko ahagaze.

Umuntu bivugwa ko afite Virusi itera SIDA iyo mu maraso ye hagaragayemo Virus itera SIDA, aha bivuze ko iyo umuntu apimwe bagasanga afite Virus itera SIDA ntibisobanuye ko ari umurwayi wa SIDA. Iyo Umuntu asanganwe Virusi  itera SIDA ahita atangira gukurikiranwa na serivise zishinzwe ubuzima.

Bimwe mu bikorwa bihabwa umuntu wasanganwe Virus itera SIDA ni uguhabwa ubujyanama bujyanye no kwiyakira no kwakira ko afite Virus itera SIDA, akamenya ko Virusi itera SIDA atari indwara ikira ,akabimenya mbere yo gutangira guhabwa imiti.

Mu gihe atangiye guhabwa imiti arakurikiranwa nyuma y’amezi atandatu hakarebwa niba nta Virusi itera SIDA ikimurimo kuko iyo umuntu acyandura aba afite Virusi nyinshi mu maraso.

Inzobere mu buvuzi zivuga ko iyo umuntu anyweye imiti ya Virus itera SIDA neza mu gihe kingana n’amezi 6, mu maraso ye iyo bapimye basanga nta Virusi itera SIDA ikigaragaramo. Aha ariko birashoboka ko umuntu yatangira imiti ntayinywe uko bikwiye ibi bikagira ingaruka ku muntu uyifite kuko aba atakoresheje neza inama yagiriwe na muganga zo kwitaho no gufata imiti uko bikwiye.

Iyo umuntu afashe imiti nabi za Virusi aho kugirango zigabanuke zikuba inshuro nyinshi zishobora kugera ku bihumbi 10, maze zikagenda zijya kwica abasirikare b’umubiri bityo ubudahangarwa bw’umubiri bukagabanuka hagatangira kuziraho ibyuririzi harimo nk’igituntu, mugiga,indwara z’uruhu  n’izindi. Iki gihe niho umuntu batangira kuvuga ko yarwaye SIDA.

Ubundi ubusanzwe umuntu udafite ubwandu bwa Virus itera SIDA agira abasirikare bari hagati ya 500-1000 iyo rero umuntu amaze kwandura Virusi itera SIDA ashobora no kugira abasirikare 5 mu mubiri.
Dr Munyemana Jean Claude uyubora ibitaro bya Kirehe avuga ko Umuntu ufite agakoko gatera SIDA wese  bitavuze ko ari umurwayi wa SIDA ariko aba atazakira, avuga ko bivugwa ko Umuntu arwaye SIDA ari uko yatangiye kugira ibyuririzi byangiza ubwonko hari mugiga yangiza ubwonko. 

Yongeraho ko buri mubiri w’Umuntu habamo uburyo bw’ubwirinzi bukora mu buryo bw’abasirikare bwitwa CD4 ,aho umuntu ufite ubwirinzi bwiza aba afite CD4 magana arindwi kuzamura ariko nabyo bikajyana n’umuntu bitewe n’ikirere utuyemo.

Birashoboka ko Umubyeyi ufite ubwandu bwa Virus itera SIDA ashobora kubyara Umwana muzima mu gihe yegereye abaganga bagakurikirana ubuzima bwe n'ubw’Umwana atwite.
Venuste Habineza/heza.rw