Rusizi: Ubuke bw'abaforomo mu kigo nderabuzima cya Nyabitimbo butuma hari abatinda kubona serivisi
Bamwe mu bakozi b'Ikigo nderabuzima cya Nyabitimbo giherereye mu murenge wa Butare mu karere ka Rusizi , n'abaturage bahivuriza. barasaba Minisiteri y'ubuzima kongera umubare w'abaganga n'abaforomo kubera ko abahari ari bake , ndetse bikagira ingaruka ku barwayi baje kuhivuriza kuko batinda kubona serivisi.
Iki kigo nderabuzima giherutse gupfusha abaforomo batatu mu mpanuka yabaye ubwo bari mu mbangukiragutabara.Ibi bikaba byaratewe n'uko umuhanda ujyayo ari mubi , ibituma abarwayi boherejwe ku bitaro bya Mibirizi bagorwa no kubona imbangukiragutabara iza kubatwara.
Ubwo Radiyo Rwanda dukesha iyi nkuru yageraga kuri iki kigo nderabuzima yahasanze abarwayi bategereje guhabwa serivisi harimo n'umubyeyi utwite wari utegereje imbangukiragutabara, iza kumujyana ku bitaro bya Mibirizi aho yari yoherejwe. Uyu mubyeyi yagize ati'' Navuye ahitwa mu Gasumo banyohereje i Mibirizi kuko basanze umwana aftameze neza mu nda banyohereza kujya guca mu cyuma ,nyine ndategereje ko ambulance iza, ntabwo nzi igihe iri buzire''.
Uziringirimana Appolonie umubyaza ukorera kuri iki kigo nderabuzima ,yabwiye Radiyo Rwanda ko ubu abakozi bahari ari bake, bituma bakora imirimo myinshi kugira abarwayi bose baje gushaka serivisi bayibone. Ati''Nkanjye ndabyaza, ngapima abagore batwite, nkakora na echographie iyo bibaye ngombwa ibyo kuiboenza urubyaro ndabikora. Ibyo byakabaye bikorwa n'abantu bane kuko ni serivisi enye zikorwa n'umuntu umwe''.
Akomeza agira ati'' Ku mitangire yacu ya serivisi abantu benshi batinda hano urumva niba uri umuntu umwe ukajya gutanga serivisi enye zitandukanye abaje bazishaka barratinda, kandi natwe tukavunika.Dukora amasaha y'ikirenga umunsi wose kuva sa moya za mu gitondo kugeza iza nijoro no kurenzaho. Biterwa n'akazi umuntu aba afite.Hari nubwo ubabwira uti mwihangane uyu munsi nakoreye abangaba muzagaruke ejo kuko baba bagomba gutaha nk'abihutirwa bo turabafasha cyangwa tukabashyira mu bitaro' '.
Uziringirimana kandi akomeza avuga ko gupfusha abaganga batatu byabagizeho ingaruka ndetse n'abahoherejwe ugasanga bigiriye ahandi, kubera ko kuhagera biragoye ndetse n'uburyo bwo kuhava bukagorana.
Ati'' Kuva hano ujya ku karere cyangwa mu mujyi ni moto y'ibihumbi icumi, kugenda no kugaruka ni ibihumbi 20.Ni ukuvuga ngo kugenda bisaba kuba wabitekerejeho si ugupfa kugenda. Aha ntihaba isoko twahahiraho bisaba kujya mu mujyi urumva ntiwanamanukana n'ibiro 20 by'ibirayi kuri iyo moto ngo uzahagere, uburyo bw'imibereho nabwo buragoye twifuza ko nibura abantu bahakorera muri iyi zone ya Nyabitimbo , bareba nk'akantu k'agahimbazamusyi baduha, kadutera imbaraga mu kazi kuko akazi gahari ni kensi kandi karavunanye.''
Niyitegeka Gerard umuyobozi w'iki kigo nderabuzima, avuga ko ikibazo gihari ari icy'abakozi bake ndetse n'abo biyambaje ngo baze kubafasha gutanga serivisi, ugasanga babyanga kubera imiterere mibi y'aka gace n'imibereho yaho igoye cyane.
Ati''Ku kigo nderabuzima cyonyine tugomba kuba dufite abaforomo umunani , ubu dufite barindwi ariko dufite ibindi bigo nderabuzima bibiri nabyo dukoreraho kandi harimo ibikora amasaha 24 kuri 24''.
Abakozi boherejwe kuri iki kigo nderabuzima ngo usanga bahakorera igihe gito bakigendera , urugero ni umuganga w'amenyo uherutse gusezera arigendera,ahakoreye ukwezi kumwe gusa kandi ngo hari n'abamara icyumweru kimwe cyangwa bibiri bakigendera.
Si ikibazo kigaragara kuri zone ya Nyabitimbo gusa kuko kinagaragara no ku nkombo ndetse na Bweyeye.
Marie Jeanne UWAMBAYINEMA /heza.rw