Kayonza: Abajyanama b'urungano barafasha mu gutanga udukingirizo

Kayonza: Abajyanama b'urungano barafasha mu gutanga udukingirizo

Abakora  mu nzego  z’ubuzima  mu karere ka  Kayonza, bavuga  ko  abajyanama b’urungano (pères educateurs ) n’abajyanama b’ubuzima  barimo  gufasha  mu gukumira ubwandu  bw’agakoko ka  virusi  itera SIDA , batanga  inama  mu  baturage  nk’abantu  babegereye , ndetse  bakaba  ari nabo  batanga  udukingirizo .

Ibi babitangarije abanyamakuru bibumbiye muri ABASIRWA ishyirahamwe ry'abanyamakuru bakora inkuru z'ubuzima cyane cyane mu kurwanya SIDA, ubwo bari mu karere ka Kayonza.

Dusabe Leontine  umuforomokazi  mu bitaro  bya  Rwinkwavu ukora  muri  serivise  zishinzwe  kwita  ku barwayi bafite agakoko gatera  SIDA , avuga  ko  mu bukangurangumbaga  hari  abantu  bifashisha bakorana  bitwa abajyanama b’urungano( pères  educateurs) baba  batowe  n’abarwayi babana n’agakoko gatera SIDA ,umuntu umwe  mu kagari  .

Ntawigira  Anastase umuyobozi  wungirije  w’ikigo  nderabuzima  cya  Rwinkwavu, avuga  ko  abajyanama  b’urungano ari bo  bafasha  mu gutanga  udukingirizo,  mu rwego  rwo kwirinda  no gukumira  virusi itera SIDA, kuko wasangaga iyo  badushyize  ahantu  dukoreshwa  icyo tutagenewe.

Ati’’ Aba bantu bose  tubashyikiriza  udukingirizo  bakatujyana  mu baturage,(communauté)  bakaba  bazi  ko muri  iyo zone  uwo muntu  ari we ugomba  kudutanga. Kwegereza  abantu  udukingirizo  twagiye  tudushyira  ahantu ugasanga  twitorewe  n’abana bakatubangamo umupira  ntidukore  icyo  tutagenewe’’.

Akomeza agira ati’’  Uwo muntu  baba  baramutoye  bamwiyumvamo, baba baramutoye muri ya matsinda  bahuriramo,  yaba abakora uburaya baba bafite  ubahagarariye ,  wa muntu  akaba ari we utugeza kuri bagenzi  be  kuko baba baramutoye  bamwizeye .Hari  n’uburyo  bwo kwipima (self test) nabwo  turabubaha,  ubikeneye  akagenda  akakamuha , byose birajyana icyo  tudakora  ni ukugenda  ngo  tudushyire aho  ku muhanda kuko twarabigerageje  dusanga turapfa ubusa, tugakoreshwa  icyo tutagenewe’’.

Ntawigira  Anastase na Dusabe Leontine bakora mu nzego z'ubuzima bemeza ko abajyanama  b'urungano bagira uruhare mu gutanga udukingirizo

Uruhare  rw’abafashamyumvire  mu kurwanya iyi virusi kandi bunemezwa na  Dusabe  Leontine umuforomo  mu bitaro  bya  Rwinkwavu  muri serivise  zo gufasha abarwayi  ba Virusi  itera  SIDA, uvuga  ko  bakorana  cyane  n’abajyanama b’urungano , ndetse  n’abajyanama b’ubuzima mu gukumira  ubwandu  bwa virusi.

Ati’’ Ni abantu  baba baratowe  kandi bizewe bari hafi y’abaturage batowe  na bagenzi  babo,  nta mpungenge  rero twagira  ko  badashobora kubagezaho  izo  serivise. Ni ubwo  buryo  twahisemo  kuba  izo  serivise  bazibegereza  kuko nibo  bari hafi yabo, usibye n’agakingirizo  n’izindi serivise  bakeneye bashobora  kuzibagezaho,  hariho  n’abo  bageza  kwa muganga, kuko birashoboka ko hari ubwo bahura  n’abafite intege nkeya icyo  gihe  aramuzana  akamudushyikiriza  tukabasha kumwitaho’’.

Ikigo  nderabuzima  cya  Rwinkwavu  gitangaza  ko  serivisi  zishinzwe kwita ku barwayi  bafite VIH  zitangwa  buri munsi, kuva ku wa mbere kugeza ku wa 5. Kugeza  mu mpera  z’ukwezi kwa 4 bari bafite  abarwayi  654 n’abandi bihariye  barimo abagore  bonsa cyangwa  batwite.

Aba  barwayi  ngo  bitabwaho  hakurikijwe  ibyiciro barimo by’uburwayi , hari  abashyirwa  mu gihe  cy’amezi 6 iyo  basanze yubahiriza  neza  gahunda  n’inama za muganga, hakaba n’abashyirwa  mu cyiciro cy’abakurikiranwa  buri kwezi iyo basanze  atubahiriza gahunda  cyangwa  ari umurwayi ukeneye kwitabwaho cyane cyane ababyeyi  bonsa n’abatwite.

Ubwo abanyamakuru bibumbiye muri ABASIRWA bari mu karere ka Kayonza baganira n'abakora mu nzego z'ubuzima

Marie  Jeanne UWAMBAYINEMA/heza.rw