Kayonza: Abajyanama b'urungano barafasha mu gutanga udukingirizo
Abakora mu nzego z’ubuzima mu karere ka Kayonza, bavuga ko abajyanama b’urungano (pères educateurs ) n’abajyanama b’ubuzima barimo gufasha mu gukumira ubwandu bw’agakoko ka virusi itera SIDA , batanga inama mu baturage nk’abantu babegereye , ndetse bakaba ari nabo batanga udukingirizo .
Ibi babitangarije abanyamakuru bibumbiye muri ABASIRWA ishyirahamwe ry'abanyamakuru bakora inkuru z'ubuzima cyane cyane mu kurwanya SIDA, ubwo bari mu karere ka Kayonza.
Dusabe Leontine umuforomokazi mu bitaro bya Rwinkwavu ukora muri serivise zishinzwe kwita ku barwayi bafite agakoko gatera SIDA , avuga ko mu bukangurangumbaga hari abantu bifashisha bakorana bitwa abajyanama b’urungano( pères educateurs) baba batowe n’abarwayi babana n’agakoko gatera SIDA ,umuntu umwe mu kagari .
Ntawigira Anastase umuyobozi wungirije w’ikigo nderabuzima cya Rwinkwavu, avuga ko abajyanama b’urungano ari bo bafasha mu gutanga udukingirizo, mu rwego rwo kwirinda no gukumira virusi itera SIDA, kuko wasangaga iyo badushyize ahantu dukoreshwa icyo tutagenewe.
Ati’’ Aba bantu bose tubashyikiriza udukingirizo bakatujyana mu baturage,(communauté) bakaba bazi ko muri iyo zone uwo muntu ari we ugomba kudutanga. Kwegereza abantu udukingirizo twagiye tudushyira ahantu ugasanga twitorewe n’abana bakatubangamo umupira ntidukore icyo tutagenewe’’.
Akomeza agira ati’’ Uwo muntu baba baramutoye bamwiyumvamo, baba baramutoye muri ya matsinda bahuriramo, yaba abakora uburaya baba bafite ubahagarariye , wa muntu akaba ari we utugeza kuri bagenzi be kuko baba baramutoye bamwizeye .Hari n’uburyo bwo kwipima (self test) nabwo turabubaha, ubikeneye akagenda akakamuha , byose birajyana icyo tudakora ni ukugenda ngo tudushyire aho ku muhanda kuko twarabigerageje dusanga turapfa ubusa, tugakoreshwa icyo tutagenewe’’.
Ntawigira Anastase na Dusabe Leontine bakora mu nzego z'ubuzima bemeza ko abajyanama b'urungano bagira uruhare mu gutanga udukingirizo
Uruhare rw’abafashamyumvire mu kurwanya iyi virusi kandi bunemezwa na Dusabe Leontine umuforomo mu bitaro bya Rwinkwavu muri serivise zo gufasha abarwayi ba Virusi itera SIDA, uvuga ko bakorana cyane n’abajyanama b’urungano , ndetse n’abajyanama b’ubuzima mu gukumira ubwandu bwa virusi.
Ati’’ Ni abantu baba baratowe kandi bizewe bari hafi y’abaturage batowe na bagenzi babo, nta mpungenge rero twagira ko badashobora kubagezaho izo serivise. Ni ubwo buryo twahisemo kuba izo serivise bazibegereza kuko nibo bari hafi yabo, usibye n’agakingirizo n’izindi serivise bakeneye bashobora kuzibagezaho, hariho n’abo bageza kwa muganga, kuko birashoboka ko hari ubwo bahura n’abafite intege nkeya icyo gihe aramuzana akamudushyikiriza tukabasha kumwitaho’’.
Ikigo nderabuzima cya Rwinkwavu gitangaza ko serivisi zishinzwe kwita ku barwayi bafite VIH zitangwa buri munsi, kuva ku wa mbere kugeza ku wa 5. Kugeza mu mpera z’ukwezi kwa 4 bari bafite abarwayi 654 n’abandi bihariye barimo abagore bonsa cyangwa batwite.
Aba barwayi ngo bitabwaho hakurikijwe ibyiciro barimo by’uburwayi , hari abashyirwa mu gihe cy’amezi 6 iyo basanze yubahiriza neza gahunda n’inama za muganga, hakaba n’abashyirwa mu cyiciro cy’abakurikiranwa buri kwezi iyo basanze atubahiriza gahunda cyangwa ari umurwayi ukeneye kwitabwaho cyane cyane ababyeyi bonsa n’abatwite.
Ubwo abanyamakuru bibumbiye muri ABASIRWA bari mu karere ka Kayonza baganira n'abakora mu nzego z'ubuzima
Marie Jeanne UWAMBAYINEMA/heza.rw