Kutagira isuku yo mu kanwa, kimwe mu bituma izi ndwara ziganje mu bivuriza mu mavuriro mato n’ibitaro by’uturere

Kutagira isuku  yo  mu kanwa, kimwe  mu bituma  izi ndwara  ziganje mu bivuriza  mu mavuriro  mato n’ibitaro by’uturere

Itariki ya  20 werurwe buri  mwaka  isi  yose yizihiza  umunsi  mpuzamahanga w’isuku  yo mu kanwa  harimo  n’amenyo.

Hirya  no  hino  usanga  hari  abaturage  bafite amenyo  yanduye, ayacukutse  cyangwa  se  agaragara  ko  afite  umwanda  kuko  atajya  yozwa  uko bikwiriye.

Haracyari  abaturage  bafite  imyumvire  y’uko  kwita  ku isuku  y’amenyo  bireba  abakiri  bato, abifite  ndetse n’urubyiruko. Bamwe  mu batuye  mu karere ka Huye  baganiriye  na Radiyo Salus bayitangarije  ko bagikoresha  uduti  basukura  amenyo  nabwo  bakabikora igihe  bagiye  mu misa.

Umwe ati’’ Iyo  ngiye  mu misa  ngenda  nyakuba  nyoza  n’agati  nkagerayo  yakeye’’.

Undi ati’’ Ubwo  se  waba waburaye  ngo urajya  kugura colgate? ibyo ni  iby’abifite  n’abakiri  bato bagura twa  tuntu bogeshamo’’.

Minisitiri  w’ubuzima  Dr Sabin  Nsanzimana  ubwo  yari  mu nama y’umushyikirano  w’uyu mwaka  wa 2023, yavuze  ko  indwara  zo mu kanwa  zihangayikishije  kuko  zirimo  kugenda ziyongera mu mavuriro  mato  n’ibitaro by’uturere.

Ati’’ Ikintu cya mbere  gituma  abanyarwanda bajya kwivuza  ni indwara  zo mu kanwa  n’amenyo,  nizo ziza  ku mwanya  wa  mbere,  iyo  tubisuzumye  dusanga  zituruka  k’umwanda ko  abantu  badakora  isuku yo mu kanwa ,Abarwayi  bagera  kuri  85% bajya kwivuza  , muri  bo  abagera kuri 40% bafite ikibazo cy’indwara zo mu kanwa.’’.

Minisitiri  Dr Nsanzimana  kandi akomeza  asaba  abaturage  kugira  isuku  yo  mu kanwa, kugira  ngo  birinde  izindi  ndwara  ndetse  zinorohereze  abakora kwa muganga.

Ati’’ Mu kanwa ku menyo  ntabwo  washyiramo ibyo  kurya  birimo  isukari, imyunyu  za aside  zitandukanye  ziba mu biryo, abongeraho imisururu inzoga n’ibindi , ibyo byose  bikajya mu kanwa ntabwo wakwizera  ko  ayo  menyo  atazarwara. Rwose  turagira  ngo  tubishishikarize  abantu  y’uko isuku cyane cyane  ihereye mu kanwa , iraza  kuduha  akazi  gake  kwa muganga,  hanyuma natwe  dukomeze ingamba  dufite’’.

Inyigo  yakozwe  n’ikigo  cy’Igihugu gishinzwe  ubuzima RBC mu mwaka  wa 2018 , ikorewe  ku bantu 2097 bagiye  kwivuza  kwa  muganga  kwivuza  indwara  zo mu kanwa, igaragaza  ko 2/3 muri  bo  bafite amenyo yatobotse bitewe no kutoga  mu kanwa.

Ni mu gihe  ubushakashatsi  bwakozwe  na RBC mu mwaka  wa 2021 bwagaragaje  ko 92% by’abanyarwanda  bisuzumishije amenyo muri uwo  mwaka , babitewe n’uko bababaraga cyane , naho  abangana na 1% bisuzumishije bagamije kureba uko amenyo yabo  ahagaze.

Ubu bushakashatsi  kandi bwerekanye ko abagera kuri 67% boza  amenyo rimwe  ku munsi , mu gihe  abayoza kabiri  ari 19%.

Marie  Jeanne UWAMBAYINEMA  /heza.rw