Kutagira isuku yo mu kanwa, kimwe mu bituma izi ndwara ziganje mu bivuriza mu mavuriro mato n’ibitaro by’uturere
Itariki ya 20 werurwe buri mwaka isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’isuku yo mu kanwa harimo n’amenyo.
Hirya no hino usanga hari abaturage bafite amenyo yanduye, ayacukutse cyangwa se agaragara ko afite umwanda kuko atajya yozwa uko bikwiriye.
Haracyari abaturage bafite imyumvire y’uko kwita ku isuku y’amenyo bireba abakiri bato, abifite ndetse n’urubyiruko. Bamwe mu batuye mu karere ka Huye baganiriye na Radiyo Salus bayitangarije ko bagikoresha uduti basukura amenyo nabwo bakabikora igihe bagiye mu misa.
Umwe ati’’ Iyo ngiye mu misa ngenda nyakuba nyoza n’agati nkagerayo yakeye’’.
Undi ati’’ Ubwo se waba waburaye ngo urajya kugura colgate? ibyo ni iby’abifite n’abakiri bato bagura twa tuntu bogeshamo’’.
Minisitiri w’ubuzima Dr Sabin Nsanzimana ubwo yari mu nama y’umushyikirano w’uyu mwaka wa 2023, yavuze ko indwara zo mu kanwa zihangayikishije kuko zirimo kugenda ziyongera mu mavuriro mato n’ibitaro by’uturere.
Ati’’ Ikintu cya mbere gituma abanyarwanda bajya kwivuza ni indwara zo mu kanwa n’amenyo, nizo ziza ku mwanya wa mbere, iyo tubisuzumye dusanga zituruka k’umwanda ko abantu badakora isuku yo mu kanwa ,Abarwayi bagera kuri 85% bajya kwivuza , muri bo abagera kuri 40% bafite ikibazo cy’indwara zo mu kanwa.’’.
Minisitiri Dr Nsanzimana kandi akomeza asaba abaturage kugira isuku yo mu kanwa, kugira ngo birinde izindi ndwara ndetse zinorohereze abakora kwa muganga.
Ati’’ Mu kanwa ku menyo ntabwo washyiramo ibyo kurya birimo isukari, imyunyu za aside zitandukanye ziba mu biryo, abongeraho imisururu inzoga n’ibindi , ibyo byose bikajya mu kanwa ntabwo wakwizera ko ayo menyo atazarwara. Rwose turagira ngo tubishishikarize abantu y’uko isuku cyane cyane ihereye mu kanwa , iraza kuduha akazi gake kwa muganga, hanyuma natwe dukomeze ingamba dufite’’.
Inyigo yakozwe n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC mu mwaka wa 2018 , ikorewe ku bantu 2097 bagiye kwivuza kwa muganga kwivuza indwara zo mu kanwa, igaragaza ko 2/3 muri bo bafite amenyo yatobotse bitewe no kutoga mu kanwa.
Ni mu gihe ubushakashatsi bwakozwe na RBC mu mwaka wa 2021 bwagaragaje ko 92% by’abanyarwanda bisuzumishije amenyo muri uwo mwaka , babitewe n’uko bababaraga cyane , naho abangana na 1% bisuzumishije bagamije kureba uko amenyo yabo ahagaze.
Ubu bushakashatsi kandi bwerekanye ko abagera kuri 67% boza amenyo rimwe ku munsi , mu gihe abayoza kabiri ari 19%.
Marie Jeanne UWAMBAYINEMA /heza.rw