Abakinnyi batatu bakinira Musanze FC bahagaritswe

Abakinnyi  batatu bakinira Musanze FC bahagaritswe

Abakinnyi bahagaritswe ni Nshimiyimana Imran, Rurihoshi Hertier na Habineza Isiaq. Aba bakinnyi  bahagaritswe  nyuma  y'uko batangaje  amagambo  atarakiriwe neza  n'ubuyobozi  bw'iyi  kipe  nyuma  y'umukino  wari wabahuje  n'ikipe  ya Etincelles FC

Aba bakinnyi uko ari batatu bashinjwa kugumura bagenzi babo, IGIHE yamenye ko imbarutso y’ihagarikwa ryabo ari umukino Musanze FC yatsinzwemo na Etincelles FC ibitego 3-2 kuri Stade Umuganda ku Cyumweru, tariki 12 Ugushyingo 2022.Igihe bazamara muri ibyo bihano nticyatangajwe.

Nyuma y’umukino wa Etincelles FC, ubwo abakinnyi ba Musanze FC bari mu modoka bataha, Nshimiyimana ukina hagati mu kibuga utarishimiye uburyo ikipe yakinishijwe, yabwiye bagenzi be ko bakomeje gukina gutya nta kipe bazongera gutsinda muri shampiyona.

Icyo gihe Habineza Isiaq ukina hagati mu kibuga yunze mu rye avuga ko ukuri kuzahishuka ku bibera muri Musanze FC.

Yakomeje ati “Imana ntirya ruswa.”

Rurihoshi Hertier we ashinja umutoza ko yitanga ariko ntahe agaciro umusaruro we.

Muri Musanze FC hatangiye kuzamo agatotsi ubwo iyi kipe yatsindwaga na Mukura Victory Sports ibitego 3-2 kuri Stade Ubworoherane mu Mujyi wa Musanze, tariki ya 5 Ugushyingo 2022.