Abakinnyi batatu bakinira Musanze FC bahagaritswe
Abakinnyi bahagaritswe ni Nshimiyimana Imran, Rurihoshi Hertier na Habineza Isiaq. Aba bakinnyi bahagaritswe nyuma y'uko batangaje amagambo atarakiriwe neza n'ubuyobozi bw'iyi kipe nyuma y'umukino wari wabahuje n'ikipe ya Etincelles FC
Aba bakinnyi uko ari batatu bashinjwa kugumura bagenzi babo, IGIHE yamenye ko imbarutso y’ihagarikwa ryabo ari umukino Musanze FC yatsinzwemo na Etincelles FC ibitego 3-2 kuri Stade Umuganda ku Cyumweru, tariki 12 Ugushyingo 2022.Igihe bazamara muri ibyo bihano nticyatangajwe.
Nyuma y’umukino wa Etincelles FC, ubwo abakinnyi ba Musanze FC bari mu modoka bataha, Nshimiyimana ukina hagati mu kibuga utarishimiye uburyo ikipe yakinishijwe, yabwiye bagenzi be ko bakomeje gukina gutya nta kipe bazongera gutsinda muri shampiyona.
Icyo gihe Habineza Isiaq ukina hagati mu kibuga yunze mu rye avuga ko ukuri kuzahishuka ku bibera muri Musanze FC.
Yakomeje ati “Imana ntirya ruswa.”
Rurihoshi Hertier we ashinja umutoza ko yitanga ariko ntahe agaciro umusaruro we.
Muri Musanze FC hatangiye kuzamo agatotsi ubwo iyi kipe yatsindwaga na Mukura Victory Sports ibitego 3-2 kuri Stade Ubworoherane mu Mujyi wa Musanze, tariki ya 5 Ugushyingo 2022.