Putin yahagaritswe ku buyobozi bw'ishyirahamwe mpuzamahanga rya Judo

Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Judo (IJF) ryafashe umwanzuro wo guhagarika Vladimir Putin nk’umuyobozi mukuru w’icyubahiro waryo.

IJF yatangaje ko impamvu yatumye ahagarikwa ari kubera u Burusiya ayobora bwashoje intambara kuri Ukraine bikaba bihabanye cyane n’indangagaciro zigenga iri shyirahamwe.

Putin asanzwe ari umukinyi mpuzamahanga wa Judo ndetse muri 2014 yahawe dan ya 8, ikaba ari cyo cyiciro cyo hejuru muri Judo. Yagizwe umuyobozi w’icyubahiro wa IJF guhera mu 2008.

U Burusiya bukomeje guhabwa ibihano bitandukanye muri siporo. Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru i Burayi (UEFA) ryambuye umujyi wa Saint Petersburg ububasha bwo kwakira umukino wan yuma wa Champions League.

Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa mu modoka za F1 naryo ryakuyeho irushanwa ryari kubera mu Burusiya, Russian Grandprix ryari riteganyijwe muri Nzeri.

Pologne na Suède nabyo byemeje ko bitazakina n’u Burusiya mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru cya 2022.

Guverinoma ya Suède burashaka kumvisha abanyamuryango 27 bagize Umuryango w ’Ubumwe bw’u Burayi, gushyiraho ibihano bibuza abakinnyi b’u Burusiya kwitabira amarushanwa ya siporo abera i Burayi.