Musanze: Guhabwa amakuru ahagije byatumye abafite virusi itera sida bitinyuka

Musanze: Guhabwa amakuru ahagije byatumye abafite virusi itera sida bitinyuka

Bamwe mu bafite virusi itera SIDA bo mu karere ka Musanze baravuga ko nyuma yo kuganirizwa n'abajyanama b'urungano bagahabwa amakuru ahagije kuri SIDA byatumye batiheza.

Ibi babitangaje kuri uyu wa 19 ubwo itsinda ry’abanyamakuru barwanya SIDA(Abasirwa) hamwe na bamwe mu bagize urugaga rw’abafite virusi itera SIDA(RRP+) babasuye aho amakperative bibumbiyemo akorera.

Florida Nyirabaganda na bagenzi be ni bamwe mu bafite Virusi itera SIDA batuye mu mirenge ya Muko na Nyange, bavuga ko mbere bahabwaga akato bigatuma nabo ubwabo biheza,ariko bamaze kiganirizwa na bagenzi babo byatumye batinyuka bafata imiti.

Nyirabaganda yagize ati:’’Namenye ko mfite virusi itera SIDA nararembye ngahera mu nzu.Mbere twaritinyaga ntitujye aho abandi bari ariko ubu naritinyutse kuko abajyanama b’urungano bampaye amakuru ahagije ku gufata imiti bambwira ko ninyifata uko muganga antegeka nzagira ubuzima bwiza.”

Ndagijimana Alphonse nawe yagize ati :“Twajyaga guhinga abantu bakaza bakaduhengereza bakatwita inkozi z’ibibi ubwo guhinga nkabireka amarira agashoka nkajya kwihisha.Kugirango njye gufata imiti nk’abandi, abajyanama b’urungano babanje kumpugura bampa amakuru ahagije kuri virusi itera SIDA mpindura imyumvire sinongeye kwitinya.”

Nzasengimana Rosette nawe avuga ko kubera guhabwa akato n’abaturanyi be byatumye yitinya kubera kunenwa , amaze kuganirizwa n’abajyanama b’urungano atinyuka kujya gufata imiti.

Yagize ati:’’ Abaturanyi baranenaga ntibansuhuze bakarinda n’abana babo gukandagira iwanjye bigatuma najye ubwanjye nitinya.Maze kuganirizwa n’abajyanama b’urungano namenye neza ko nimfata imiti neza nzabaho igihe kirekire ni uko nitinyutse.”

 Umuyobozi ushinzwe porogaramu mu rugaga rw'abafite virusi itera SIDA (RRP+) Blandine Sebujangwe avuga ko abajyanama b'urungano batanga umusaruro mu gutuma Abafite virusi itera SIDA babaho nezA.

Yagize ati:’’ Gahunda yo gufata abajyana n’urungano bakigisha bagenzi babo yatangiye muri 2008.Kuva aho abajyanama b’urungano batangiriye gukorera mu tugari, abafata imiti y’amezi 6 barenga 60% nta n’uwo wahura nawe ngo uvuge ko afite virusi itera SIDA bafite ubuzima bwiza.”

Byagaragaye ko mu rwego rwo kurwanya akato no kwiheza ubwabo, Abafite virusi itera SIDA bashinze amakoperative ahinga ibirayi , tungurusumu n'ibigori bahuriramo n'abadafite virusi itera SIDA.

Sebujangwe Blandine ushinzwe porogramu muri RRP+ avuga ko abajyanama b'urungano bagize uruhare mu gutuma abafite virusi itera SIDA babaho neza.

Clementine NYIRANGARUYE