Gisagara : Inzu y'ababyeyi yitezweho kunoza serivisi zibahabwa

Gisagara : Inzu y'ababyeyi yitezweho  kunoza   serivisi zibahabwa

Bamwe mu bagore  batuye mu murenge wa Mamba mu karere ka Gisagara, barashimira  ubuyobozi bwabatekerejeho bukabubakira  inzu y’ababyeyi  ku bitaro bya  Gakoma, kuko iyari ihasanzwe  yari ishaje cyane ndetse ikaba yari  nan to cyane  ugereranyije  n’abagore  baza kuhabyarira.

Abaganiriye  na heza.rw bavuze ko bishimiye  cyane iyi nyubako kuri ubu igiye kuzura mu minsi ya vuba, kuko byajyaga  bituma  hari abagore bajya kubyarira  mu tundi  turere kubera  serivisi mbi zahabaga bitewe n’iyari ihasanzwe  imeze nabi.

Mukamulindwa Julienne, utuye mu mudugudu wa Rugunga akagari ka Mamba murenge wa Mamba, akaba ari n’umujyanama w’ubuzima , avuga ko byabaga bikojeje isoni kuko akenshi wasangaga ababyeyi babyaye babavanze n’abandi barwayi kubera ubuto bw’inzu y’ababyeyi yari ihasanzwe.

Ati:”wasangaga hari igihe umubyeyi ari kubyara, akabyarira iruhande rw’undi wabyaye mbere cyangwa ugasanga bamuvanze n’abandi barwayi, ukabona ntibitanze umutekano k’umubyeyi n’umwana yibarutse’’.

Yongeraho ko ababyeyi bamwe bari basigaye binubira kuhabyarira, kubera serivisi itari ikimeze neza  bitewe n’ubwinshi bw’abahaza  ugereranyije n’ubushobozi bwaho. Ati:’’Ababyeyi bari basigaye bahinubira. Urugero ndarufite rwose rw’umubyeyi wo mu mudugudu nkoreramo akazi k’ubujyanama bw’ubuzima, wahisemo kujya kubyarira iwabo aho avuka i Nyamagabe ku bitaro bya Kigeme, kandi rwose ni kure cyane uturutse hano iwacu i Mamba. Ibi byose byabaye atinya kubyarira i Gakoma’’.

Uyu mujyanama  w’ubuzima  akomeza avuga ko igihe iyi nyubako nshya izaba  yuzuye bizaba ari ibyishimo ku bagore bahaturiye.

Nyiragaju Chantal ,  umubyeyi w’abana babiri ukunze gusaba serivise z’ubuvuzi mu bitaro bya Gakoma, nawe yunga mu rya mugenzi we akavuga ko bari babangamiwe  n’ubuto bwa materinite(maternity) y’i Gakoma. Ati:’’Twari tubangamiwe, kuko iyo wajyaga kuhabyarira mwabaga muri mu bucucike, ugasanga isuku ari nkeya kubera ubwinshi bw’abayirimo.’’.

Nyiragaju kandi akomeza avuga ko hari abajyaga  bahibirwa ibikoresho n’ibindi babaga bazanye kubyara. Ati’’Wabonaga kandi bidatanga umutekano ku mpinja zavutse, iyi nzu niyuzura iki kibazo kizahita kiba amateka serivise izaba nziza n’ababyeyi bagire umutekano.’’

Dr Ngiruwonsanga Pascal, umuyobozi w’ibitaro bya Gakoma nawe avuga ko iyi nyubako igiye kuzura iziye igihe, kuko iyari ihari yari ishaje kandi ikaba yari nto.Kuri ubu  irimo kubakwa ikubye kabiri iyo bari bafite, bikaba bigaragaza ko niyuzura izatanga serivise zinoze.

 Ati”Iyi nyubako turi kubaka izaba ifite ibitanda 40 mu gihe iyari ihari yari ifite ibitanda by’ababyeyi 20 gusa, urumva ko harimo impinduka nziza.Ikindi iyi nshyashya izaba ifite ibyumba  bibiri byo kubagiramo  ubundi twajyaga tubagira  ababyeyi ahatarabugenewe mu buryo bw’amaburakindi’’.

Dr Ngiruwonsanga umuyobozi w'ibitaro bya Gakoma, avuga ko iyi nzu niyuzura izatanga serivise nziza kurusha iyo batangaga.

Dr Ngiruwonsanga, yongeraho ko kandi ubu bamaze kubona n’abaganga bahagije, ku buryo ubu bizeye ubuvuzi bazajya batanga muri iyi minsi iri imbere, mu gufasha ababyeyi kubyara neza no kugira ubuzima bwiza haba kuri bo no ku bana babyaye.

Ati:’’Turashimira Minisiteri y’ubuzima kuko ubu yatwongereye n’umubare w’abaganga babihuguriwe bazajya badufasha. Tukaba twizeza abatugana, ko ubwo iyi maternite izaba yuzuye muri uku kwa cyenda kuri imbere ,serivise izaba inoze uko babyifuza. ’’.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Dusabe Denise,avuga ko iki ari igikorwa cy’indashyikirwa mu kurushaho kwegereza abaturage serivise zibanogeye.Nyuma  yo kubaka inzu y’ababyeyi mu bitaro bya Gakoma, hazakurikiraho gusana ikigo nderabuzima cya Save ndetse no kubaka amacumbi y’abaganga mu bigo nderabuzima bya Kirarambogo mu murenge wa Gishubi ndetse na Gikore mu murenge wa Kansi.

 Ati:’’urugendo rwo kuvugurura no kwagura ibikorwaremezo by’ubuzima ruza komeza, ibi bigo nderabuzima iyo urebye ubona  biri ahantu hataragera iterambere  ryakorohereza  abahakorera. Ibi tuzabikora kugira ngo abahakorera nabo  bumve batekanye kandi babashe koroherwa n’akazi bakora’’.

Ibitaro bya Gakoma bitanga service z’ubuvuzi ku baturage barenga ibihumbi 168 harimo ibihumbi 163 bo mu mirenge itanu yo mu karere ka Gisagara n’abandi ibihumbi 5 bo mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza.

Iyi nzu y’ababyeyi byitezwe ko izuzura muri uku kwezi kwa Nzeli 2022, kuri ubu imirimo yo kubyubaka ikaba igeze ku gipimo cya 60% ikaba izuzura itwaye asaga miliyoni 449 z’amafaranga y’u  Rwanda.

Ibi bitaro bya Gakoma byatangiye gukora mu mwaka w’ 1981 bikaba byarubatswe na Kiriziya Gatolika, Diyosezi ya Butare. Nyuma y’imyaka 40 byubatswe, haracyarimo  inyubako  zitakijyanye n’igihe zikeneye kwagurwa no kuvugururwa.

Visi Meya Dusabe  Denise avuga ko urugendo rwo kuvugurura no gusana inyubako mu rwego rw'ubuzima  rukomeje.

Inzu y'ababyeyi yari isanzwe  yari imaze gusaza

Igishushanyo mbonera cy'inyubako irimo kubakwa

Aho inyubako y'inzu  y'ababyeyi igeze

Iyi nyubako yitezweho kuzatanga serivise zinoze kurusha iyari ihasanzwe

MUNYENGABE Theodomire/Heza.rw