Minisitiri Gatabazi yatunze agatoki ibishobora gutiza umurindi ruswa
Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze, ndetse n’abanyamadini bo mu ntara y’Amajyefo, kwita ku bibazo by’abaturage bakabikemura, kandi bakihatira kubaha serivise nziza batabasiragije mu ngendo, kuko gusiragira usanga ari nabyo bivamo gutanga ruswa.
Ibi yabivugiye mu nama mpuzabikorwa y’abayobozi mu ntara y’Amajyepfo, iyi ikaba ihuza abayobozi b’inzego z’ibanze, abayobora amadini n’amatorero, hamwe n’abandi bayobozi batanga serivisi z’ubuzima.
Minisitiri Gatabazi akaba yasabye aba bayobozi kumenya ko babereyeho abaturage , bityo bakwiye kubaha serivise bakeneye, igihe baje babagana aho gukomeza kubasiragiza.
Ati’’serivise nta nubwo zireba gusa abakozi ba Leta, no mu bigenga batanga serivisi.Muri banki batanga serivisi, padiri atanga serivisi, pasiteri atanga serivisi umucuruzi runaka hari abaturage baba bamukeneye baje kurangura, cyangwa baje guhaha nubwo haba harimo kwikorera ariko atanga serivisi, nibareke gusiragiza umuturage serivisi yaje ashaka ayibone.’’
Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi kandi yakomeje akebura abatanga serivisi mu nzego za Leta. Ati’’ Mu rwego rwa Leta hari serivisi zikenerwa cyane nk’ibyangombwa by’ubutaka,ibyangombwa byo kubaka, ibyangombwa abaturage baba bakeneye mu buzima bwabo bwa buri munsi. Ikigaragara nuko abaturage basiragizwa, serivise yagombaga kubona uyu munsi akazayibona ukwezi gutaha, kandi iyo hashize ukwezi utarabona serivise washakaga kandi wari ufite gahunda zo kwiteza imbere, icyo gihe biba byapfuye. Niyo mpamvu twasabaga abayobozi b’uturere n’ab’imirenge kujya bamenya abo bantu baje, kuko n’ibyo RGB igaragaza baba bakoze ubushakashatsi.’’
Mukangarambe Chritsine umukuru w’umudugudu wa Marembo mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Gisagara, avuga ko umuyobozi ufite aho ahurira n’abaturage akamwima serivisi cyangwa akamwaka ruswa, aba adakunda abo ashinzwe.
Ati’’Kudatanga serivise nziza ni imyumvire, hari uvuga ati njyewe uyu muturage nzamuha serivise agize icyo ampa.Umuturage niba agusanze mukemurire ikibazo, mutege amatwi kandi agende anyuzwe’’.
Ibi binavugwa na Kabalisa Arsène umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karama mu karere ka Huye, uvuga ko abatanga serivisi mbi bijyana n’uburere buke bahawe ndetse no gushaka gukira vuba.
Agira ati’’Ubundi umuntu wahawe uburere ntiyakabaye yiba igihugu cye , ntiyakabaye ahemukira abaturage b’Igihugu, ariko ni no gushaka gukira vuba, kandi gukira na byo bitazaramba uwashaka yavuga ko ari inda nini cyangwa ari inda mbi’’.
Icyegeranyo cyasohotse mu mwaka wa 2021 cy’urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere RGB, rugaragaza ko uturere 3 two muri iyi ntara twaje mu myanya ya nyuma mu gutanga serivise mu nzego z’ibanze. Akarere ka Kamonyi kakaba karabaye aka nyuma n’amanota 61,8%, kakabanzirizwa n’aka Muhanga gafite 61,5%, na ko kakaba karabanjirijwe n’aka Ruhango gafite amanota 64,9%.
Min. Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abayobozi kumenya ko babereyeho abaturage .
Busabizwa Parfait umunyamabanga nshingwabikorwa w'intara y'Amajyepfo.