Urukiko rwemeye ubujurire ku cyemezo cy’uko Kabuga adashobora gukomeza kuburanishwa
Urugereko rw’i La Haye mu Buholandi rwasigaranye imirimo y’inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (IRMCT) rwemeye ubujurire bw’Ubushinjacyaha n’ubwunganizi bwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Hari hashize iminsi mike Ibiro by’Ubushinjacyaha Bukuru bwa IRMCT busabye kwemererwa kujuririra icyemezo cy’urukiko kigaragaza ko Kabuga Félicien adashoboye kuburana kubera impamvu z’uburwayi.
Urukiko rwemeje ko hashyirwaho uburyo bwihariye bwo kumukurikirana, ibyo ubwunganizi bwe bwavuze ko busanga nta shingiro rihari mu mategeko ry’uko habaho ubundi buryo bwo kumuburanisha.
Bwavugaga ko iburanisha ryo muri ubu buryo ryahonyora uburenganzira bw’ibanze bwa Kabuga na bwo busaba kujurira.
Mu kwemera ubujurire bw’impande zombi, umucamanza Bonomy yashingiye ku mpamvu zirimo nko kuba icyemezo cy’ubwo buryo bundi gikenera ko iburanisha rikwiye kuba mu buryo buboneye kandi umwanzuro w’ako kanya w’Urugereko rw’Ubujurire ushobora gutuma haterwa intambwe nini mu iburanisha.
Yanavuze ko ubushinjacyaha n’ubwunganizi bagaragaje ko nta kindi bazarenzaho ku mwanzuro w’urugereko rw’ubujurire.
Icyemezo cy’uko Kabuga nta bushobozi bwa kuburanishwa agifite cyatangajwe mu ntangiriro z’uku kwezi nyuma y’impaka zari zimaze iminsi ku buzima bwe bivugwa ko ubushobozi bwo gutekereza bumaze gukendera ku buryo atakibasha gusubiza neza ibyo abazwa kubera ibibazo bifitanye isano n’izabukuru.
ivomo: Inkuru y'igihe.com