Iby’ingenzi wamenya kuri Dr Munyemana urimo kuburanishirizwa m’u Bufaransa
Dr Munyemana Sosthène umunyarwanda ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri ubu urimo kuburanishirizwa mu rukiko rwa rubanda (Cour d’Assises) ruri I Paris mu Bufaransa, afite imyaka 68 akaba yaravutse ku itariki ya 9 ukwakira 1955.
Dr Munyemana, wavukiye i Mbare, hahoze ari muri Komini Musambira mu yari perefegitura ya Gitarama , Ise umubyara ni Kangabo Balthazar naho nyina umubyara yitwa Nyirahabimana Charlote.
Yize amashuri abanza, ayisumbuye ndetse na kaminuza.Nyuma yo kurangiza amasomo muri kaminuza I Butare yakomereje mu ya Bordeaux II mu Bufaransa mu bijyanye na gynécologie.
Arangije kwiga yagarutse mu Rwanda akora mu bitaro bya Kaminuza anigisha mu ishami ry’ubuvuzi.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari atuye muri serire ya Gitwa I Tumba ubu ni mu karere ka Huye.
Munyemana wiswe umubazi wa Tumba’’ le Boucher de Tumba’’ ashinjwa kugira uruhare mu gucura umugambi wo gutegura jenoside , icyaha cya Jenoside , ibyaha byibasiye inyoko muntu, ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko muntu, ndetse no kuba yari afite urugunguzo rwa segiteri Tumba kuva tariki ya 24 Mata kugeza muri Gicurasi 1994.
.Byagenze bite ngo ashyikirizwe ubutabera.
Tariki 18 ukwakira 1995 nibwo umuryango uhagarariye inyungu z’abaregera indishyi CPCR batanze ikirego mu rukiko rwa Bordeau mu Bufaransa. Muri Nzeri 1997 Munyemana wakoraga mu bitaro bya Bordeau nawe yatanze ikirego asaba ubuhunzi.Muri Mata 2007 ubushinjacyaha bwasabye ko ashyikirizwa urukiko.
Mu mwaka wa 2008 U Rwanda rwashyize hanze impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi,ariko urukiko rwa Bordeau rwanga ko yoherezwa mu Rwanda. Ku itariki ya 15 ukuboza 2011 yagejejwe imbere y’ubutabera ahita anambikwa igikomo kimugenzura aho agiye hose anasabwa kujya yitaba ubutabera buri cyumweru.
Urubanza rwe rwatangiye kuburanishwa ku itariki ya 14 ugushyingo, biteganyijwe ko ruzasomwa tariki ya 19 ukuboza 2023. Muri uru rubanza biteganyijwe ko abatangabuhamya 67 ari bo bazatanga ubuhamya bazava mu miryango 7 iregera indishyi n’abandi 41 bazaturuka mu Rwanda.
UWAMBAYINEMA Marie Jeanne/heza.rw