Ruhango: Bagiye gutandukana n’umwanda nyuma yo kwegerezwa umuyoboro w’amazi meza

Ruhango: Bagiye gutandukana n’umwanda nyuma yo kwegerezwa umuyoboro w’amazi meza

Bamwe mu baturage bo mu kagali ka Muyunzwe mu Murenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango, bavuga ko bari bamaze igihe batagerwaho n’amazi meza kuko bakoreshaga amazi yo mu mibande bagahora barwaragurika, abana bagakererwa amasomo bagiye kuvoma kure.

Nyuma yo kugaragariza iki kibazo ubuyobozi bw’akarere kuri ubu aba baturage begerejwe umuyoboro w’amazi meza ahoazagera kubasaga ibihumbi 4500.

Bamwe mu batuye Umudugudu wa Muyunzwe mu Kagari ka Muyunzwe bavuga ko hashize imyaka myinshi bakora urugendo rw’isaha bajya cyangwa bava kuvoma mu kabande.

Mukakalisa Antoinette avuga ko ubusanzwe byari bigoranye kuko bavomaga ku mariba rusange mu mibande bagakora urugendo rwatwaraga iminota 50.

Ati:“Hari igihe twaburaga amazi meza burundu rimwe wavoma ayo mu kabande ugasanga harimo iminyorogoto, ugasanga harimo imyanda,ubundi tukanywa amazi y’imvura iyo yabaga yaguye”.

Bimenyimana Marc avuga ko bajyaga bohereza Abana kuvoma mu kabande bikabaviramo gukerererwa amasomo ari uko ubu bagiye kujya bavoma hafi.

Umuyobozi wungurije mu mushinga Isoko y’Ubuzima ,(muri Water For People), Uwonkunda Bruce, avuga ko  uyu muyoboro w’amazi ariwo batashye mbere mu yindi miyoboro icumi bubakiye abaturage bo mu Turere 10 uyu mushinga ukoreramo.

Asaba abaturage bahawe aya mazi kwimakaza umuco w’isuku kandi bakabungabunga uyu muyobora birinda abawangiza.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens yabwiye Ikinyamakuru Heza ko uyu Murenge wahawe amazi uri mu Mirenge itari ifite amazi ku rugero rwiza, kuko abafite amazi meza bari ku kigero cya 50%.

Ati”Ubusanzwe Umurenge wa Kinihira ni uwa Ntongwe ufite ikibazo cy’ibura ry’amazi ugereranyije n’indi Mirenge yindi.”

Uyu muyobozi avuga kwegereza amazi meza aba baturage hashingiwe ku bitekerezo by’abaturage kuko hari undi muyoboro bubakiwe umwaka ushize ariko uza kwangirika.

Uyu muyoboro  wubatswe ureshya na Kilometero zisaga 11 aho unyura bice bya Nyiramuhebe-Kanzongera-Muyunzwe mu murenge wa Kinihira w’akarere ka ruhango, ukaba warubatswe ku bufatanye bw’akarere,WASAC hamwe na Water for People biciye mu mushinga isoko y’ubuzima.

Ukaba wuzuye utwaye asaga miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda. Akarere ka ruhango kakaba kari kuri 80% mu kugeza amazi meza ku baturage.

Umuyobozi wungirije muri Water For people ubwo yatahaga umuyoboro w'amazi mu karere ka Ruhango

Habarurema Valens umuyobozi w'akarere ka Ruhango avuga ko uyu muyoboro wubatswe bivuye ku busabe bw'abaturage

Venuste Habineza/heza.rw