Ruhango: Bapiganira inka zo muri “Girinka” utanze amafaranga menshi akayegukana
Aba baturage bo mu Mudugudu wa Nyarutovu na Rucyeri yo mu Kagari ka Nyabibugu, bemeza ko bakunze gutanga ruswa kugira ngo babashe guhabwa ubufasha butandukanye bugenerwa abatishoboye.
Bamwe muri bo babwiye TV1 ko mu Murenge wa Mwendo ruswa muri gahunda ya Girinka ari yo imaze kumunga komite z’imidugudu kurusha izindi ruswa kuko hari aho batanga inka habanje gukorwa ipiganwa mu ibanga abaturage batanze amafaranga kuruta ay’abandi bakaba aribo bazihabwa.
Muri uyu murenge hari abantu bane bemeza ko baherutse gupiganira inka yo muri gahunda ya Girinka barimo n’utuye mu Mudugudu wa Nyarutovu witwa Nizeyimana Alex uhamya ko yegukanye inka nyuma yo kuyipiganira.
Yagize ati “Koko barayimpaye ya Girinka, nayihawe n’urwego rw’Umudugudu, bari bansabye ibihumbi 20Frw nabihaye abari bagize komite uretse mudugudu niwe utari ubizi.”
Undi mugore wo mu Mudugudu wa Rucyeri, yagize ati “Mariko yansanze imuhira arambwira ngo ukuntu bizagenda, shaka ukuntu wampa amafaranga ibihumbi 10Frw ndebe uko nagurira fanta ushinzwe imibereho myiza witwa Semana, ku buryo nayashatse nkayamuha.”
Itangazamakuru ryanageze mu rugo rw’uwitwa Niyonshuti Alphonse umaze imyaka 10 yubatse ikiraro nyuma y’uko komite ishinzwe ibya Girinka na komite y’umudugudu bimwijeje kumuha inka ariko ntayibone.
Yagize ati “Banyimpa iyanjye bayipiganiye ari batatu umwe atanga ibihumbi 7 undi atanga ibihumbi15 undi atanga ibihumbi 25 arayikukana, maze imyaka 10 nubatse ikiraro zoze zikanyuraho kubera kubura amafaranga yo kubaka.”
Uwitwa Nzeyimana Damascene ushinzwe umutekano muri uyu mutekano muri uyu mudugudu ndetse bivugwa ko ari nawe waje gufata ruswa mu ipiganwa, yavuze ko amafaranga yahawe ari aya fanta.
Ati “Njye rwose singiye kukubeshya ni fanta yari yampaye ntabwo ari ikizibiti ni ibihumbi bibiri yampaye.”
Gusa nyuma y’uko aya makuru amenyekanye, abaturage barasakuje maze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabibugu, Urereyimana Alex, yambura inka uwayitanzeho ruswa anasubizwa amafaranga yayitanzeho ihabwa undi muturage wari usanzwe yoroye ahita ayigurisha irazimira.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo Muhire Floribert, yavuze ko bari gukurikirana iki kibazo.
Ati “Amakuru y’abo bakekwaho ruswa arimo arakurikiranwa.”
Kuva mu Ukuboza 2022 ubwo iyi nkuru ya ruswa muri gahunda ya Girinka muri aka gace yatangiraga gusakara, uwari Ushinzwe Umutekano mu mudugudu wa Nyarutovu, Nzeyimana Damascene n’uwari umuyobozi w’’Umudugudu wa Rucyeri, Marc Ntakirutimana baza ku isonga mu kwaka ruswa barirukanwe.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko iyi minisiteri igiye gutunga itoroshi muri uyu Murenge wa Mwendo igakurikirana iyi ruswa ihavugwa.
Ati “Umuntu wese uzi ahari ruswa niyo yaba umunyamakuru ntekereza ko ni umunyarwanda afite inshingano zo kubigaragaza kugira ngo ihanwe, ubwo turabimenye, muri mwendo turatungayo ituroshi turebye ibyo ari byo.”
Ibi bitangajwe mu gihe ubushakashatsi ku bipimo bya ruswa bw’Umuyobozi w’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane mu Rwanda (TIRW), bugaragaza ko amafaranga tangwa nka ruswa kugira ngo umuturage abone serivisi yavuye kuri miliyoni 14 mu mwaka wa 2021 agera kuri miliyoni 38 muri 2022.