Muhanga : Barifuza ko ibisambo byafatirwa ingamba zikakaye
Nyuma y’uko mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu itariki 8 werurwe 2023 mu mudugudu wa Rutenga, akagari ka Gahogo umurenge wa Nyamabuye, harasiwe igisambo kivuye kwiba, bamwe mu batuye mu mujyi wa Muhanga bavuga ko bishimiye iki gikorwa maze basaba ubuyobozi ko n’ibindi bisambo bisigaye byafatirwa ingamba zikakaye, kugira ngo barusheho kugira umutekano .
Ndagijimana Jean Bosco utuye mu mudugudu wa Rugarama akagari ka Gifumba, avuga ko bashimiye abashinzwe umutekano ko babahaniye kimwe mu bisambo byabazengereje, maze akifuza ko bikomeza. Ati’’ Bari bamaze kutuzengereza nta muntu wari ukigenda mu muhanda wenyine cyangwa ngo agende afite agatelefoni, iyaba ahubwo polisi yari idufashije ikarasamo nka 20 wenda twahumeka kabiri kuko rwose abajura baratuzengereje’’.
Ndayambaje Twamugize utuye mu mudugudu wa Rutenga, avuga ko Atari ubwa mbere muri aka gace bahiba kuko ngo barahayogoje . Ati’’ Nubu ejo bundi hari umukobwa ucuruza mituyu baherutse kumushikuza agakapu karimo amafaranga, atatse uje gutabara bamutema mu mutwe birakabije’’.
Aba baturage bavuga ko babazwa no kumva ko ibisambo byafashwe byajyanwe mu bigo by’inzererezi bakongera bagataha . Ati’’ Abiba ni abirirwa bakatakata hano mu mujyi , ku manywa iyo twagiye mu kazi baba bakora na nijoro baba bakora. Urebye iyo bamufashe akajyanwa mu nzererezi bagasanga atujuje imyaka 18 baramurekura byaba byiza banashyizeho ibihano by’abana bato biba kuko abnshi tuba tubazi’’,
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude, avuga ko umujura warasiwe muri uyu mujyi wa Muhanga, Polisi yamurashe mu rukerera rwo kuri uyu wa 8. Yahuye n’abapolisi bari mu kazi kabo ko guca umutekano bamuhagaritse yanga guhagarara ariruka, bagerageje kurasa amasasu atatu mu kirere ngo ahagarare aranga niko kumurasa irya kane ahita apfa.
Uyu muyobozi avuga ko ibi bikwiye kuba isomo ku baturage ko inzego z’umutekano n’ubuyobozi ziri maso kugira ngo bacunge umutekano wabo. Ati’’ ariko kandi bikaba bigomba gutanga n’ubundi butumwa ku bari mu bikorwa by’ubujura cyangwa guhungubanya umutekano w’abaturage, ntabwo bazihanganirwa turabasaba kubireka bakaba abaturage nk’abandi, bakayoboka imirimo ituma bibeshaho ariko ibikorwa nk’ibi ngibi bakabihagarika’’.
Muri operasiyo iherutse gukorwa mu karere ka Muhanga abantu 340 bafatiwe mu bikorwa bibi birimo n’ubujura ubu bakaba bacumbikiwe mu kigo cyakira abagaragaweho ibi bikorwa Transit center.
Marie Jeanne UWAMBAYINEMA