Muhanga: Uko agace ka Ndiza kabaye imbarutso ya Jenoside bitwaje urushyi rwakubiswe Mbonyumutwa

Muhanga: Uko agace ka Ndiza kabaye imbarutso ya Jenoside bitwaje urushyi rwakubiswe Mbonyumutwa

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu gace ka Ndiza, bavuga ko aka gace kabaye imbarutso ya Jenoside mu gihugu hose, bitwaje urushyi bivugwa ko rwakubiswe uwari umutware wa Ndiza  Mbonyumutwa Dominiko akarukubitirwa mu Byimana ngo rukumvikanira mu Ndiza, Abatutsi bagatangira kwicwa.

Kabega Jean Marie Vianney Kazungu umwe mu barokotse Jenoside uvuka mu cyari komini Nyabikenke, akaba na perezida  w'umuryango Peace Icyizere uharanira ko ibikorwa byo kwibuka Abatutsi bishwe bo mu cyahoze ari Nyabikenke bigumaho, avuga ko bavutse mu karere kagoye karimo susheferi(sous-chefferi )ya Ndiza, yayoborwaga na Mbonyumutwa, igihe Umwami Rudahigwa yari arimo gusaranganya ubutegetsi.

Mbonyumutwa yari atuye i Mugeyo . Kuko hariho gahunda yo kwica Abatutsi kuko bari mu gihe barimo barwanira impinduka (revolution)hagiye kujyaho repubulika ya mbere, yabeshywe ko umukuriye(chef) amushaka i Gitarama, agezeyo asanga batamushaka baramubeshye ,  akomereza i Mukingi mu Byimana aho yavukaga ari naho yakubitiwe urushyi n'insoresore ngo zamutangiriye avuye mu misa ku munsi w'abatagatifu bose.

Agira ati" kuko bamwitaga igihubutsi babonaga ari we uzabafasha kwihutisha umugambi wabo , izo nsoresore bavuga ko zamutangiriye zikamukubita ariko mu by'ukuri bararwanye kandi ntizamunesheje kuko yari afite imbaraga."

Akomeza agira ati"Aho byari bikomereye kandi ubona ko byari byarateguwe ni ukuntu bakubwira ko yakubitiwe urushyi mu Byimana rukumvikanira ku Ndiza. Yakubiswe ku itariki ya mbere ukwezi kwa 11 nyuma y'iminsi 2 Umututsi wa mbere mu Gihugu aricwa ku Ndiza,  icyo gihe hapfuye abatutsi 3 birakomeza bizenguruka igihugu cyose abatutsi baricwa batwikirwa inzu, inka zabo ziraribwa."

Kazungu yongeyeho ko Ndiza ifatwa nk'imbarutso ya Jenoside, kuko nyuma yo kuva ku Ndiza bambutse bakajya I Janja bakomereza mu Bwishaza ubwo ni ku Kibuye biba bikwiriye Igihugu cyose.

Ati" Hari ababishyize mu nyandiko, abandi barabitegura ariko Ndiza yo yashyize mu bikorwa. Ni ku ntebe ya Jenoside no mu gihe cya Jenoside ubwo abatutsi barimo bicwa i Kayenzi barababwiraga bati muravuga i Nyabikenke bataraza?".

Kamanzi Modeste w'imyaka 82 avuga ko Mbonyumutwa amaze gukubitwa urushyi,  humvikanye amagambo ko bamwishe, insoresore z'abatutsi ngo zamwishe icyo gihe baraye bagenda bavuga ko bagiye kumuhorera.

Ati"Babivuze bagira ngo bagire umujinya babone uko barya inka z'abatutsi , babone nuko babica kugeza ubwo mu 1994 nabwo bitwaje ko Habyarimana yapfuye bagatangira kwica Abatutsi  ariko urebye byabaga byarateguwe mbere hose".

Muri Aka gace ka Ndiza kandi niho havuka Nzabonimana Callixte wari Minisitiri w'urubyiruko , wagize uruhare mu gukangurira abahutu kwica abatutsi, kugeza ubwo yanashyiragaho ibihembo ku bishe abatutsi benshi mu 1994.

Kazungu avuga ko kuba uyu muminisitiri yarahereye ubwicanyi i Nyabikenke byatumye bashobora guhungira i Kabgayi bakarokoka , kuko ngo iyo aturuka i Nyamabuye bose bari gushirira muri Nyabarongo.

Ati" Hari umuntu navutse nzi hano wari umurwayi wo mu mutwe abantu bos bari bamuzi, ariko yabonye ibyo Callixte yakoraga yishyura abajya kuroha abatutsi muri Nyabarongo , amanuka avuga ngo nta bwenge bw'ubwiganano. "

Ati" urebye ibintu mwene Rugangura arimo gukorera hano mu isoko birababaje sinajyana umwana wanjye mu ishuri, urebye ibyo yakoze n'amashuri yari yarize ubona ko birenze, urumva rero Ndiza yacu cyangwa Nyabikenke ni intebe ya Jenoside".

Mu  murenge wa Kiyumba  niho hatangirijwe icyunamo mu karere ka Muhanga, Hon. Depite Uwanyirigira Marie Florence yasabye abatuye muri aka gace guhaguruka bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati"Hagiye hashyirwaho politike yimakaza ubumwe n'ubudaheranwa mu banyarwanda, Ntitwakwirengagiza ko  hashyizweho amategeko kuko Igihugu cyacu ni Igihugu kigendera ku mategeko,  hashyizweho utegeko rihana  ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n'ipfobya ryayo , nimucyo rero dufatane urunana duhagurukire rimwe kuyirwanya kugira ngo jenoside ntizongere kubaho ukundi".

Umuhango wo kwibuka ku ncuro ya 29 Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Kiyumba, wabanjirijwe no gushyira indabo aharuhukiye imibiri 734 y'Abatutsi bishwe mu 1994 mu cyari Nyabikenke.

Kabega Jean Marie Vianney Kazungu avuga ko agace ka Ndiza kabaye imbarutso ya Jenoside mu gihugu hose. 

Hon.Depite Uwanyirigira Marie Florence ashyira indabo aharuhukiye Abatutsi bazize Jenoside mu 1994 mu cyahoze ari Nyabikenke 

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline ashyira indabo aharuhukiye imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 

Abahagarariye umiryango ifite ababo baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kiyumba

Marie Jeanne UWAMBAYINEMA/heza.rw