Kamonyi: Meya arasaba abikorera gushyira umuturage imbere muri serivise
Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère arasaba abikorera bo mu karere ka Kamonyi, kugendana na gahunda aka karere kihaye yo gushyira umuturage ku isonga , akabona serivise ashaka cyangwa akeneye, kandi akayihabwa mu buryo bwihuse.
Ibi yabitangaje ubwo yari mu gikorwa cyo gufungura hoteli yitwa TR5 Ressort, iherereye ku Ruyenzi mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi.
Yagize ati’’Hari igihe umuntu afungura hoteli agatangira yakira neza abamugannye, ariko hashira iminsi bigahinduka.Ugasanga abantu bamucitseho baragenda kubera kwakirwa nabi. Turabasaba kujya mwakira ababagana neza mukabikomeza ndetse abahaje bakahaguma ntibifuze kujya ahandi, kubera ko mwabakiriye nabi’’.
Mukarusine Apollinarie Umuyobozi w’iyi hoteli ya TR5 Ressort, avuga ko batekereje kuza kuyubaka mu karere ka Kamonyi, kuko uyu mugore ariho avuka ndetse n’umugabo we akaba avuka mu majyepfo, maze bifuza gushora imari iwabo, kandi binagendeye no ku mahirwe basanze akarere ka Kamonyi gafite amahirwe menshi y’ubukerarugendo nk’ibitare bya Mashyiga, ibya Kivumu aho hari ba mukerarugendo babisura kandi bakaba bakeneye aho baruhukira.
Kuri ibi hiyongeraho kuba ari hafi y’umujyi wa Kigali abantu, abenshi bawurimo bakaba bakeneye aho baza kuruhukira hatuje hatari urusaku kandi ari hafi y’umujyi.
Uyu muyobozi avuga ko ibyo basabwe n’akarere byo kwakira neza ababagana no kubaha serivise bashaka kandi bihuse, nabo ariyo ntego bafite.
Ati’’ Ibintu byose dukora bishingiye kuri serivisi kandi ibi dukora ni ubucuruzi bushingiye kuri serivisi, biradusaba gushyiramo imbaraga , amahugurwa mu bakozi ahoraho yo kubasobanurira uko bakira abakiriya, ni ibintu tuzashyiramo imbaraga, ntabwo dushaka ko ibintu twatangiye bizasubira inyuma imbaraga zose bizadusaba tuzazishyiramo ariko abatugannye batwishimire’’.
Akomeza agira ati’’ Nubwo dusanzwe mu bintu byo kwikorera, ariko ibya hoteli nibwo bwa mbere tubijemo, rero tuzagisha inama ku bayobozi ndetse n’abasanzwe babimenyereyemo , icyo tuzabona kiducanze cyangwa tudasobanukiye tuzagisha inama ababidutanzemo babimenyereye, ariko mbona nta mbogamizi n’imwe dufite keraka twebwe ubwacu nitwinanirwa ariko ubundi turashyigikiwe, kereka turi twenyine ariko ubuyobozi turi kumwe urwego rw’abikorera ruradushyigikiye nta kibazo na kimwe twagira’’.
Iyi hoteli yatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 ugushyingo, itangiranye abakozi 30 ariko ngo bazagenda biyongera uko bagenda babona abakiriya. Ifite serivise zose zisanzwe zitangirwa mu mahoteli nk’ibyumba by’inama, aho kunywera , amacumbi ndetse n’aho kogera.
Hoteli TR5 yafunguwe kuri uyu wa 5 tariki ya kane ugushyingo
UWAMBAYINEMA Marie Jeanne/heza.rw