Ruhango: Imyaka isaga 10 baracyategereje ingurane y'imitungo yabo
Bamwe mu batuye mu mirenge y'akarere ka Ruhango, baravuga ko bamaze imyaka 11 bategereje ingurane z'imitungo yabo yangijwe n'imiyoboro y'amashanyarazi.
Abaganiriye na TV10 dukesha iyi nkuru, bayitangarije ko babatemeye imyaka yabo n'amashyamba babwirwa ko bazahabwa ingurane none amaso yaheze mu kirere. Umwe ati ''Twangirijwe amavoka, imyumbati, ibishyimbo n'amashyamba babitema batubwiraga ko bazaduha ingurane, Iyo ngurane tumaze imyaka 11 tuyitegereje twarayibuze''.
Undi ati'' Baratwangirije batwangiriza imyaka, batwangiriza amashyamba dutegereza ko ku mashyamba yacu hari icyo bazaduha n'ibyo twohereje twabuze iherezo n'itangiriro ryabyo.Nko ku ishyamba hari aho bari bagiye batubwira ko bagiye kudushakira amafaranga agura rya shyamba ryacu bangije , bari badutemaguriye insina nta kintu na kimwe twashoboye kubona''.
Akomeza agira ati'' Nko mu ishyamba ryanjye nabashaga kurikuramo urukwi nta rukwi nkibona rwaho bagiye batemategura, nagurishaga igiti nkagurisha imishoro , nkagurisha inkwi, ariko igiti uko gishibutse barongera bagatema, uko gishibutse bakongera bagatema kandi nta ngurane baduhaye''.
Ku ruhande rw'ubuyobozi bw'akarere ka Ruhango Rusiribana Jean Marie umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, mu kiganiro yagiranye na TV10 avuga ko aba baturage batinze kubona ingurane kuko batari bafite ibyangombwa btuzuye.
Ati'' Ni igikorwa cyabaye muri 2014, 2015 ubwo hashyirwaga imiyoboro y'amashanyarazi, iyo dukurikiranye dusanga icyo gihe abaturage batari bafite ibyangombwa byuzuye na za konti , bituma bagenda bakererwa ariko ubu lisiti zabo zarakozwe twandikiye REG turimo turakurikirana ntabwo bizarenga ingengo y'imari y'uyu mwaka aba baturage batishyuwe ingurane yabo''.
Aba baturage bari barangirijwe ibyabo n'umuyoboro w'amashanyarazi bari 450, muri bo 50 gusa nibo bishyuwe abandi 400 baracyategereje ingurane. Abafite iki kibazo ni abo mu mirenge ine uwa Bweramana, Kinihira ,Kabagari na Mwendo.