Rubavu : Abahinzi b'ibitunguru barataka igihombo batewe no kubura isoko ry'umusaruro wabo
Bamwe mu bahinzi b'ibitunguru bo mu karere ka Rubavu , bavuga ko bahisemo kurekera umusaruro wabo mu mulima bikaba birimo kuboreramo kubera ko babuze isoko ry'umusaruro wabo, ndetse ngo bakaba bari baranafashe inguzanyo mu mabanki ari nayo mpamvu babirekera mu mulima kugira ngo banki zitazabishyuza bibwira ko bejeje kandi barabuze isoko ryabyo.
Abaganiriye na Tv1 dukesha iyi nkuru bo mu murenge wa Kanzenze ,bavuga ko umufuka w'ibitunguru ubu urimo kugura amafaranga ibihumi bitatu bitandukanye n'uko byagurishwaga mbere. Umwe ati'' None se wabigurisha ibihumbi bibiri urabireka bikaborera mu mulima nyine bikaba ifumbire nta kundi''.
Undi ati'' Ibase nini yuzuye ntibaguha n'igihumbi, umufuka waguraga ibihumbi 40, ibihumbi 20, ubu uragura ibihumbi bitatu. None igare ryabigeza mu isoko, Wareba amafumbire washyizemo n'imbuto wateye ugasanga urahomba. Abahinzi b'ibitunguru mwadukorera ubuvugizi rwose ku masoko''.
Ku ruhande rw'akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse yatangarije tv1 ko iki kibazo cyakemurwa nuko abahinzi mbere yo guhinga bajya babanza kubimenyesha ubuyobozi''. Ati'' Niba uzi ko mwese mwahinze ibitunguru, wowe ukaba wahindura ugahinga ikindi kandi cyabonerwa isoko.Mbese tugahana amakuru twari twavuze ko twavugana n'abahinzi, isoko rigashakwa bitarera.Ariko iyo bibaye byinshi ugasanga ibirayi birahenze ,ibitunguru byo byabuze isoko''.
Si ubwa mbere abahinzi bo mu karere ka Rubavu bataka ko babuze isoko ry'imyaka yabo, kuko hari nubwo umwaka washize bigeze kweza ibirayi byinshi babura isoko ryabyo.