Ngororero: Abagore bibukijwe ko ishoramari atari iry'abagabo gusa
Mu nama rusange y'inama y'Igihugu y'abagore mu karere ka Ngororero, abagore basabwe kudapfusha amahirwe Igihugu cyabahaye ahubwo bagaharanira kwiteza imbere, bagakorera ingo zabo kugira ngo n'imibereho yabo irusheho kuba myiza.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Akarere ka Ngororero Mukeshimana Marie Claire yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame wahaye umugore ijambo, agatuma atinyuka none ubu umugore akaba agira uruhare mu iterambere ry’igihugu cye.
Yavuze ko umugore wa Ngororero atazapfusha ubusa ayo mahirwe yahawe . Asaba abagore guhaguruka bagakora bakiteza imbere ndetse bakagana ibigo by'imari biciriritse. Ati''BDF ni kimwe mu bisubizo Perezida wa Repubulika yaduhaye kugira ngo hatezwe imbere imishinga mito n’iciriritse aho umugore ufite umushinga cyangwa wihangiye umurimo yishingirwa ku kigero cya 75%.”