Amakoperative y'amamotari yagabanyijwe .
Mu nama irimo guhuza abamotari n'inzego zitandukanye ndetse na Minisiteri y'ibikorwaremezo ku bibazo bitandukanye , byagiye bigaragazwa n'abamotari , hafashwe umwanzuro ko amakoperative y'abamotari mu mujyi wa Kigali ava kuri 41 hagasigara 5 gusa.
Nk'uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rwa RBA hanafashwe umwanzuro ko ibirarane abamotari babereyemo Ikigo cy'Igihugu cy'imisoro n'Amahoro bivanyweho , mu rwego rwo gufasha abamotari gukora neza ariko bagatanga imisoro uko bikwiye.
ku kibazo cya Mubazi , Minisitiri w'ibikorwaremezo Dr Ernest Nsabimana , yabwiye abamotari ko amafaranga yabakatwaga agiye kugabanywa ariko abamotari bose bakazikoresha. Aha hafaswe umwanzuro ko ibirometero bya mbere bibiri bizajya biba ari amafaranga 400.
Hanafashwe umwanzuro ko amafaranga y'imisanzu abamotari batangaga mu makoperative akuweho.
source: RBA