Gisagara: Kwitunganyiriza igishanga byabafashije kurwanya ibiza byabatwariraga imyaka
Abatuye mu murenge wa Gishubi mu karere ka Gisagara, bahinga mu gishanga cy’akanyaru bavuga ko kwishyira hamwe bakitunganyiriza igishanga, byatumye nta myaka yabo igitwarwa n’amazi nk’uko byari bisanzwe bigenda.
Abaganiriye na Radiyo Rwanda dukesha iyi nkuru bavuze ko ibi byatumye bahora bafite ibishyimbo , ibigori ndetse n’indi myaka, kuko bahinga ibihembwe byose by’ihinga.
Umwe ati’’Iki gishanga twakigiriragamo ibyago imvura yaragwaga amazi agatwara imyaka yose twahinze. Mu gihe cy’icyi abandi badasarura cyangwa badahinga, twebwe tuba duhinga igihe cyose tuba duhingamo nta nzara ubu dufite ‘’.
Undi ati’’ Ubu dufite ibishyimbo turanitse .Nta muntu muri uyu mudugudu udafite inka kuko iyo twejeje ibigori duhita tugura inka hari n’abamaze kugura amagare na moto.Gutunganya iki gishanga byatumye imyaka yacu yera neza twiteza imbere, twashyizemo ingarane turagerageza kugira ngo umwuzure utadutwarira imyaka , kandi no mu gihe cy’imvura tuba dukoramo imiganda tugasibura kugira ngo imilima n’imyaka bitagenda’’.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome umuyobozi wako, avuga ko kuri ubu bafashe ingamba zo gutunganya ibishanga nk'inzira yo kubafasha guhangana n’amapfa aterwa n’ihindagurika ry’ikirere.
Ati’’Mu by’ukuri Gisagara birashoboka ko twaba ikigega cy’intara y’amajyepfo cy’ibiribwa, ibigori, umuceli n’ibishyimbo, uko dukomeza gutunganya ibishanga bizatuma tuba n’ikigega cy’Igihugu ku biribwa. Hakaba hari gahunda zo gukomeza gutunganya ibishanga nk’igishanga cya Giseke ku bufatanye na Minagri, turakomeza tuvugane kugira ngo turebe ko cyatunganywa , turebe ko twakomeza kubona umusaruro uhagije. Icyo dusaba abaturage nuko bakomeza gukora ibyo bashoboye ariko tugakomeza kubona umusaruro’’.
Iki gishanga cy’akanyaru gihingwamo n’abaturage bo mu mirenge itandatu y’aka karere.
UWAMBAYINEMA Marie Jeanne/heza.rw