Ikiraro gihuza Muhanga na Gakenke cyongeye kuba nyabagendwa

Ikiraro gihuza  Muhanga na Gakenke cyongeye kuba nyabagendwa

Ikiraro cya Gahira gihuza Uturere twa Muhanga na Gakenke cyongeye kuba nyabagendwa nyuma y’amezi arenga atatu gisenywe n’abagizi ba nabi.

Cyabaye nyabagendwa guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Mata 2022. Iki kiraro cyari cyangijwe mu ijoro ryo ku wa 25 Ukuboza 2021, abantu 11 bahita batabwa muri yombi bakekwaho kugisenya.

Akarere ka Muhanga kabinyujije kuri Twitter katangaje ko cyongeye kuba nyabagendwa.

Kati “Guhera uyu munsi ikiraro cya Gahira gifasha ubuhahirane hagati y’abaturage ba Muhanga na Gakenke cyamaze gusanwa. Ubu ni nyabagendwa nyuma y’igihe kimaze kidakora kubera ko cyari cyangijwe.”

Icyo kiraro cy’abanyamaguru gihuza umurenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga n’uwa Ruli muri Gakenke, cyubatse ku mugezi wa Nyabarongo kibaka kireshya na metero 60 z’uburebure.

Gifite ubushobozi bwo kwikorera toni 15 bikaba bitaganyijwe ko kizaramba imyaka 15 abaturage nibagikoresha neza.

Ubwo cyangizwaga ku wa 25 Ukuboza 2021, hafashwe umwanzuro wo kwambutsa abaturage hifashishijwe ubwato, hahita hatangira imirimo yo kucyubaka.

Kucyubaka byatwaye amafaranga asaga miliyoni 185Frw. Uturere twa Muhanga na Gakenke twatangaga amavuta ya moteri kugira ngo abaturage bambukire ubuntu mu bwato.

Gusa ntabwo bagendaga bisanzuye kuko hambutswaga bake bake bitewe n’ubushobozi bw’ubwato.

Kuba cyabaye nyabagendwa byasubukuye ubuhahirane bwari bwaradindiye hagati y’uturere twombi.

Ikiraro gihuza uturere twa Mahanga na Gakenke cyongeye kuba nyabagendwa

ikiraro  gihuza utu turere  cyongeye kuba  Nyabagendwa  kuri uyu wa 12 Mata 2022