Muhanga: Guverineri Kayitesi yashimiye Abarokotse Jenoside uruhare bagize mu kurangiza imanza z'imitungo
Mu muhango wo gutangiza icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka Abatutsi bazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Guverineri w’intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yashimiye Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu karere ka Muhanga , ubutwari bagize bagatanga imbabazi ku manza z’imitungo zari ziri muri aka karere zigashobora kurangizwa.
Mu ijambo rye Guverineri Kayitesi yashimiye Abarokotse jenoside uburyo bihanganiye bikomeye ibikomere bagize, bakanga guheranwa n’agahinda bagahobera ubuzima kandi bakabukomeza.Bakoze ibikomeye birimo gugatanga imbabazi ndetse banashimirwa uruhare bagize mu kurangiza imanza z’imitungo , kuko mu manza nyinshi zari muri aka karere ubu hasigaye 15 gusa.
Agira ati‘’Ntabwo izo manza ari uko abazigizemo uruhare batanze amafaranga cyangwa se ari uko bishyuye ikiguzi kingana n’ibyagombaga, ahubwo ni imbabazi Abarokotse Jenoside batanze. Turabashimira rero umusanzu wanyu mu kubaka ubumwe bw’u Rwanda n’uruhare rwanyu mukomeje kugira ngo dukomeze kuba umwe.’’
Guverineri Kayitesi yashimiye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , uruhare bagize batanga imbabazi
Nsanzabaganwa Callixte utuye mu mudugudu Nyakabingo akagari ka Kinini mu murenge wa Shyogwe ni umwe mu batanze imbabazi , kuko muri miliyoni eshatu n’ibihumbi 200 yari yabariwe n’inkiko gacaca yagombaga kwishyurwa n’abantu 31 bari barasenye inzu ze, bakamurira inka ndetse bakanamwangiriza imyaka ye yari yarahinze, bose yabahawe imbabazi ubu akaba anabanye neza na bo.
Ati’’ Nabahaye imbabazi nta faranga na rimwe banyishyuye ndetse na komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge yarangabiye inka ibinshimira. Nabonaga na bo ntacyo byabamariye kuko ni abantu n’ubundi bari basanzwe ari abakene nta cyo bafite , ndareba nsanga ngomba kubababarira tukongera tukabana icyakora abari bafite imbaraga muri bo barazaga bakamfasha tukabumba amatafari ndongera ndasana inzu mbona aho kuba. ‘’
Nsanzabaganwa avuga ko ubu abanye neza n’abaturanyi be kubera ko ntakwishishanya kuri hagati yabo kubera ko bamusabye imbabazi nawe akazibaha.
Mu karere ka Muhanga habarurwa imanza 5871 kuva inkiko Gacaca zatangira , kugeza ubu imanza zarangijwe ni 5856 naho izisigaye zitararangizwa ni 15. Izi manza zisigaye zitararangizwa zikaba ziri mu mirenge itatu ari yo uwa Nyamabuye ufite imanza 9 , Muhanga 5 naho uwa Shyogwe hasigaye urubanza rumwe.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buvuga ko izitararangizwa byatewe n’imbogamizi zo kuba abishyuzwa badafite ubwishyu, abatazwi aho baherereye , abatari mu Gihugu kandi nta n’imitungo basize, abishyuzwa bafunze cyangwa bari bafunze ndetse n’abishyuzwa usanga barapfuye.
Kuri ubu akarere ka Muhanga kavuga ko kihaye ingamba zizabafasha kurangiza izi manza zisigaye zitararangizwa harimo gukomeza guhuza abishyuzwa n’abishyurwa mu rwego rwo kumvikana , ku buryo bwo kwishyura imitungo yangijwe cyangwa gusaba imbabazi no kuzitanga.
Ndetse no kurangiza by’agateganyo imanza z’abatari mu Gihugu (zishobora kugaragara) bishyuzwa kandi nta mitungo basize.
Marie Jeanne UWAMBAYINEMA/ heza.rw