Burera : Abakoze muri VUP barataka inzara baterwa no kuba bamaze igihe badahembwa
Bamwe mu bageze mu zabukuru n’abatishoboye bo mu murenge wa Kagogo mu karere ka Burera mu ntara y’amajyaruguru bahawe akazi ko gukora imirimo y’amaboko muri VUP barataka inzara, baterwa no kuba bamaze amezi asaga abiri badahembwa amafaranga bakoreye.
Sekabuga Innocent w’imyaka 65 ni umwe mu bageze mu zabukuru bahawe akazi ko gukora imirimo y’amaboko ya VUP , wo mu murenge wa Kagogo mu karere ka Burera, uyu musaza ndetse na bagenzi be bvuga ko bagiye kwicwa n’inzara kuko bamaze amezi ane badahembwa.
Agira ati'' Imibereho yo ntayo tubayeho nabi, bamfitiye ibihumbi 210 bahora batubeshya batubwira ngo ari ku karere, azaza tugategereza tugaheba''.
Mukandengo nawe ukora muri VUP avuga ko afite impungenge ko hagize urwara mu muryango we atabona uko amuvuza , kuko atigeze atanga ubwishingizi bwo kwivuza bwa mituweli dore ko yari ategereje kuzabwishyura mu mafaranga azahembwa.
Ati'' Ubu bamfitiye ibihumbi 210 , imbogamizi ya mbere mfite n'uko ntishyuye mituweli kubaho byo ni Uwiteka kuko ntiwavuga ngo turarya ,warya iki se udahembwa kandi tuzinduka tuza mu kazi.
Ku ruhande rw'umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kagogo, Mwambutsa Amani Wilson umunyamabanga nshingwabikorwa w'uyu murenge avuga ko iki kibazo cy'aba baturage bakizi, kandi ko barimo gukora ibishoboka ngo gikemuke.
Agira ati'' Mu gihe cyo gusoza umwaka w'ingengo y'imari twagize ikibazo sisitemi ivaho, ariko twari twandikiye akarere tugasaba amafaranga, n'ubu rero ntibirakemuka. Ariko turimo kubikurikirana bizakemuka vuba''.
Gahunda ya VUP yatangiye mu mwaka wa 2008 igamije kuzamura abatishoboye bari mu bukene.Ubusanzwe bahemberwa iminsi 10 cyangwa 15, aba bo bakavuga ko bamaze amezi atatu badahembwa.