Abarwanyi 43 b' Al Shabaab biciwe mu gitero muri Somalia

Abarwanyi 43 b' Al Shabaab  biciwe mu gitero muri Somalia

Guverinoma ya Somalia yavuze ko abarwanyi 43 ba Al Shabaab barimo abayobozi bakuru babiri, bishwe n’Ingabo z’Igihugu mu gitero cy’indege cyagabwe mu mpera z’icyumweru gishize mu bilometero 14 uvuye mu Karere ka Jamame i Juba.

Ibiro Ntaramakuru bya Somalia, Sonna, ku wa Mbere byatangaje ko igitero cy’indege cyahitanye abayobozi bakomeye ba Al Shabaab barimo Aden Abdirahman Aden na Idris Abdirahim Nur, ukomoka muri Kenya ndetse n’abarwanyi 43 ba Al Shabaab.

Iki gitero cyagabwe n’abafatanyabikorwa ba Somalia ku wa Gatanu ubwo abarwanashyaka ba Al-Shabaab bateraniraga hamwe ngo bategure ibitero ku basirikare ba Leta mu Birindiro bya Gisirikare bya Barsanguni, bikambitsemo Ingabo z’Igihugu cya Somalia.

Iryo tangazo ntiryagaragaje igihugu cyafashije Somalia gutera icyo gitero, ariko kenshi indege zitagira abapilote z’Ingabo za Amerika ni zo zimenyerewe gutera imitwe y’itwaje intwaro muri Somalia.

Ryakomeje riti “Guhagarika icyo gitero cyari giteganyijwe byerekanye ko imbaraga zikomeje kwiyongera mu kurwanya Al Shabaab no kurengera abaturage ba Somalia.’’

Aya makuru yatangajwe mu gihe Inama y’Abaminisitiri ya Somalia yashyizeho Brigadier General Ibrahim Sheikh Muhyadin Addow nk’Umuyobozi mushya w’Ingabo z’Igihugu cya Somalia.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo muri Somalia yavuze ko iyi gahunda ishyizweho nyuma y’icyifuzo cyatanzwe cyo gukuraho General Odawa Yusuf, wari muri uwo mwanya kuva muri Werurwe 2019.

General Addow yashyizwe muri izo nshingano yizeweho uburambe kuko yabanje gukora imyanya itandukanye ya gisirikare harimo nko kuyobora ingabo zirinda Umukuru w’’igihugu.

Ibi bibaye nyuma y’uko Somalia muri iki gihe ishyigikiwe n’ingabo z’ibihugu by’ibituranyi, iki kikaba ari igitero cya kabiri kigabwe kuri Al Shabaab.

Ivomo: igihe.com