PARISI – Philippe Hategekimana akomeje kuburanishwa ku byaha bya Jenoside
Hategekimana Philippe Manier, wahoze ari Ajidashefu muri jandarumori mu Rwanda, kuva ku itariki ya 4 Ugushyingo 2024, akomeje kwitaba urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa mu bujurire, akurikiranweho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Uyu mugabo, uzwi kandi ku izina rya Biguma, amaze imyaka irenga 20 atuye mu Bufaransa aho yanaboneye ubwenegihugu. Mu mwaka wa 2023, urukiko rwa rubanda rw’i Parisi rwamuhamije ibyaha bishingiye ku bwicanyi ndengakamere bwakozwe mu gihe cya Jenoside, rumukatira igifungo cya burundu. Gusa, yajuririye iki cyemezo, maze uru rubanza rwe rusubukurwa mu kwezi k’Ugushyingo 2024.
Mu iburanisha ryabaye ku wa 28/11/2014, hibanzwe ku ruhare rukomeye yagize mu bwicanyi bwo ku misozi ya Nyabubare na Nyamure. Mu iburanisha, hatanzwe ubuhamya bwerekana ubukana bw’ibi bitero n’uruhare rw’uyu mugabo mu kuyobora no gutegura ubwicanyi.
Ku musozi wa Nyabubare, abatangabuhamya bagaragaje ko abapolisi n’abajandarume bakoresheje imbunda na gerenade mu gufunga imihanda no kubuza abatutsi inzira z’ubuhungiro. Abaturage b’abahutu bari bitwaje imihoro n’amacumu, na bo bafashaga muri ubwo bwicanyi, aho bicaga abatutsi bageragezaga guhunga amasasu.
Ku musozi wa Nyamure, ubwicanyi bwarushijeho kuba ndengakamere. Abapolisi n’abasirikare bazengurutse umusozi, babuza abatutsi guhunga, mu gihe Interahamwe, abaturanyi b’abahutu, na Biguma ubwe, bishe abatutsi benshi bakoresheje intwaro gakondo.
Abatangabuhamya batangaje ko Biguma ubwe yayoboraga ibi bikorwa, agatanga amabwiriza, ndetse akitabira ubwicanyi. Hari abavuze ko barokotse babeshye ko bapfuye cyangwa bihishe mu byobo no mu bihuru.
Impaka zikomeye mu rubanza
Ubushinjacyaha bugaragaza Hategekimana nk’umwe mu bayobozi bateguye kandi bayoboye ubwicanyi, bukibanda cyane ku buhamya bw’abarokotse. Ariko, abamwunganira bagaragaje impungenge zishingiye ku kuba hashingirwa ku buhamya bwo mu biganiro byabereye muri gereza, bavuga ko hari ibimenyetso bigaragaza ko ababutanze baba barashyizweho igitutu n’ubuyobozi bwa gereza, aho bamwe mu batangabuhamya babaga bafunganywe. Bongeraho ko nta bimenyetso bifatika birenze ubuhamya bihari.
Ubushinjacyaha bwo bukomeza kugaragaza ko ukuri kuzirikana cyane uburemere bw’ibyabaye no gusubiza icyubahiro abarokotse. Bwumvikanisha ko umuryango mpuzamahanga, binyuze mu mategeko, ugomba kurwanya kudahana ibyaha, by’umwihariko ku byaha bikomeye nka Jenoside.
Ubutabera bukomeza gushakwa n’ubwo iminsi yihuta
Uru rubanza, kimwe n’izindi manza zagiye zikorwa ku banyarwanda bakekwaho uruhare muri Jenoside, rukomeza kugaragaza akamaro ko kurwanya kudahana n’uburemere bw’ukuri. Abatangabuhamya benshi bagaragaje ko, n’ubwo bishobora kuba bitoroshye, bashaka ubutabera aho gushaka kwihorera.
Nyuma yo kumva impande zombi, umwanzuro wa nyuma w’urukiko utegerezanijwe amatsiko menshi, cyane ku banyarwanda baba mu Bufaransa n’abarokotse Jenoside baba hirya no hino ku isi.
Uru rubanza kimwe n’izindi zagiye ziba cyangwa ziri gutegurwa nyuma y’imyaka myinshi Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ibaye ni ikimenyetso gikomeye kigaragaza ko icyaha cya Jenoside kitagomba kwihanganirwa, kabone n’iyo igihe cyaba gishize ari kinini. Gusa uko imanza zigenda zitinda, bigira ingaruka ku butabera buboneye kuko bamwe mu batangabuhamya baba barapfuye, abandi badashobora kwibuka neza ibyabaye ndetse n’ibimenyetso bimwe bikagenda bisibangana.
KABERUKA Telesphore