Ubufatanye bwa buri wese burakenewe kugira ngo ihohoterwa ricike: Minisitiri Dr Uwamariya
U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu ruri mu minsi 16 y’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, dore ko imibare ikomeza kugaragza ko abagore n’abakobwa bari mu bahohoterwa cyane kurush abagabo.
Bamwe mu batuye mu karere ka Bugesera bavuga ko koko hakigaragara ihohoterwa rikorerwa abagore ariko n'abagabo barahohoterwa. Mujyambere Frederic utuye mu kagari ka Kibungo umurenge wa Ntarama, avuga ko hari ingo usanga zirimo amakimbirane n'ihohoterwa ariko bagerageza bakabikemura.
Ati'' Abagabo nabo barahohoterwa uretse ko inzego zose zigerageza zikabakangurira ko nabo kubigaragaza''.
Ibi binavugwa na Karimanzira Vincent nawe utuye muri aka kagari uvuga ko aho bigaragaye bagerageza kubikemura. Ati'' Twasobanukiwe ko niba tugeze mu rugo tutagomba kubana n'abagore nabi , niba wejeje imyaka mugomba kuyisangira wenda aho ntuye nta bihari ariko aho bigaragaye nabyo ni ukubikemura bitaragera kure.''
Ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa Dr Uwamariya Valentine Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango avuga ko abantu bose bakwiye guhaguruka bakarwanya ihohoterwa .
Ati’’ imibare irazamuka y’abahohoterwa ariko n’iy’abana b’abakobwa basambanywa cyane cyane mu ntara y’I Burasirazuba harimo Nyagatare,Gatsibo ndetse na hano Bugesera . Rero niyo mpamvu dusaba buri munyarwanda wese aho ari guhaguruka tukarwanya ihohoterwa.’’
Minisitiri Dr Uwamariya kandi avuga ko imibare y’abagore n’abakobwa ariyo izamuka cyane kurusha iy’abagabo. Ati’’ Ntibivuze ko abagabo nabo badahohoterwa ariko nabo muri Isange one stop ntabwo dutandukanya abagabo n’abagore uwahohotewe nawe arafashwa , nabo rero nibatinyuke babigaragaze usanga batinya kubigaragaza ko bahohoterwa gusa ntiturabona imibare igaragaza abagabo bahohotewe ariko iy’abagore n’abakobwa niyo iri hejuru cyane’’.
Amakimbira n'ihohotera bishobora gusenya umuryango
Umuryango wa Nzabonimana Vincent na Nyirakanani Valentine , ni umwe mu miryango yari igiye gusenyerwa n'amakimbirane yo mu rugo.Nyuma yo guhugurwa na RWAMREC uyu mugabo avuga ko yiyemeje kureka amakimbirane ndetse anabitangariza umugore we ko atazongera kumuhohotera.
Ati’’ Na bya bindi byo gushaka umugore nabikoraga ku gahato nkamufata ku ngufu, ariko ubu mbere yo kubikora turabanza tukabitegura neza tukabiganiraho’’.
Nyirakanani Valentine umugore we avuga ko yari abayeho nabi ku buryo igihe cyageze akabura n’amavuta yo kwisiga. Ati’’ Iyo umugabo yinjiraga mu rugo najyaga njya gukingura nkahita nihina mu rugo ngo atankubita urushyi.Yari yarantereranya abana akaba ari njye ubitaho nkashaka imyenda nkashaka ibikoresho. Ubu yagiraga isabune ye agendana ku mufuka akayikaraba wenyine ntawayikoraho twe tugacupira’’.
Akomeza agira ati’’ Yageze naho angumisha mu rugo nta hantu na hamwe njya .Turashimira RWAMREC yaduhaye amahugurwa ku rugendo rw’impinduka. Ubu natwe dusigaye twifashishwa mu kunga izindi ngo ujya kumva.
Imibare itangwa na Minisiteri y'uburinganire n'iterambere ry'umuryango igaragaza ko buri mwaka abangavu basaga ibihumbi 20 nibo baterwa inda buri mwaka.
UWAMBAYINEMA Marie Jeanne/heza.rw