Ruhango: Umugabo wishe umugore we yakatiwe gufungwa burundu

Ruhango: Umugabo wishe umugore we yakatiwe gufungwa burundu
Murwanashyaka Charles wo mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango, yahamijwe icyaha cyo kwica umugore we witwa Yankurije Vestine, akatirwa gufungwa burundu n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga kuri uyu wa Gatanu.

Yaherukaga imbere y’abacamanza b’urwo rukiko ku wa 30 Nzeri 2022 aho yaburanishirijwe mu ruhame aho icyaha cyakorewe ari naho bari batuye mu mu mudugudu wa Ruhamagariro, mu Kagari ka Gafunzo

Ku wa 16 Kanama 2022 nibwo Murwanashyaka Charles yafashwe nyuma yo gukekwaho kwica umugore we witwa Yankurije Vestine babanaga mu buryo butemewe n’amategeko, amutemaguriye mu rutoki kugeza apfuye.

Ubwo yaburanishirizwaga aho icyaha cyabereye, Ubushinjacyaha bwavuze ko mu rugo rwabo hahoragamo amakimbirane bigera n’aho umugore ahava yisubirira iwabo.

Nyuma ngo yaje guhamagarwa n’umugabo we [Murwanashyaka] amubwira ko aza akamuha amafaranga ibihumbi 5 Frw yo kugurira umwana imyenda birangira amwishe, bityo ko yari yabigambiriye.

Murwanashyaka yahawe umwanya wo kwiregura, yemera ko yishe umugore we, avuga ko yabitewe n’umujinya yagize amaze kubura amafaranga ibihumbi 150 Frw akeka ko uwo mugore ari we wayibye.

Ayo mafaranga ngo ni ayo yari yagurishije imyaka ashaka kugura ingurube.

Yavuze ko n’inzoga yari yanyweye ziri mu byatumye yiyicira umugore we, akabiheraho asaba urukiko ko rwamugabanyiriza igihano kuko atarugoye.

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 21 Ukwakira 2022 Murwanashyaka yasomewe umwanzuro w’urukiko mu ruhame n’ubundi aho icyaha cyabereye.

Urukiko rwahamije Murwanshyaka icyaha cyo kwica umugore we rumukatira gufungwa ubuzima bwe bwose nk’uko Ubushinjacyaha bwari bwabisabye.

Urukiko rwavuze ko icyaha cyo kwica umugore we yagikoze abishaka kandi yabiteguye, agikorana ubugome yica umugore we urw’agashinyaguro bityo akwiye guhanwa by’intangarugero.

Rwavuze ko yishe umugore we amutemesheje umuhoro, aramucoca kugeza igufwa ryo mu mutwe rimenetse.

Urukiko rwavuze ko Murwanashyaka yari asanzwe yitwara nabi kuko ubwe yiyemerera ko yigeze guhanirwa icyaha cyo kugurisha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi, agahabwa igihano cyo gufungwa imyaka itanu.

Urukiko rwavuze ko n’ubwo yaburanye yemera icyaha agasaba n’imbabazi, atigeze agaragaza kwicuza bityo akwiye gufungwa burundu.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ruhango bavuze ko bishimiye ko ahanwe kandi bigakorerwa mu ruhame aho yakoreye icyaha kuko bibasigiye isomo ryo kwirinda ibyaha.

Murwanashyaka Charles na Yankurije Vestine bari bafitanye umwana umwe ufite umwaka umwe n’amezi abiri.

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga nirwo rwaburanishije Murwanashyaka

Abaturage bari baje kumva urubanza rwa Murwanashyaka

Ivomo: Igihe.com