Gisagara: Telefoni ku isonga mu bituma abangavu baterwa inda zitateguwe
Bamwe mu bangavu bo mu karare ka Gisagara batewe inda bakabyarira iwabo ,bavuga ko ibyababayeho byaturutse ku babashukisha telefone bikarangira bakoze imibonano mpuzabitsina bakavanamo inda zitateganijwe.
Aba bangavu bavuga ko abasore cyangwa abagabo bafite amafaranga aribo babashukisha ibintu badafite cyangwa telephone kuko usanga bamwe badashobora kwigondera izo bo baba bifuza.
Umwe ati'' Numvaga nanjye nshaka gutunga telefoni ariko ntafite amafaranga yo kuyigura umuntu rero aranshuka arayingurira aba anteye inda mbyara nkiri muto''.
Ibi binemezwa na mugenzi we nawe uvuga ko yabyaye atarabiteganyije ariko kubera ibishuko ngo yisanze yaguye mu mutego aterwa inda. Ati'' Urumva nyine yanyerekaga ko ankunda angurira telefoni , ni abana benshi bijya bibaho ugasanga batewe inda kubera ibishuko bya telefoni''.
Umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Dusabe Denise avuga ko ikibazo cy’abangavu baterwa muri aka karere gihari.
Gusa akongeraho ko bazakomeza gukora ubukangurambaga no gukumira abagabo bakirangwaho guhohotera abana babangavu bitwaje kubashukisha ibintu.
Muri uyu mwaka mu karere ka Gisagara harabarurwa abangavu bagera kuri 95 batewe inda bataragira imyaka y’ubukure.
Mu bukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bufite insanganya matsiko igira iti ''dufatanije turandure ihohoterwa rishingiye kugitsina '',abangavu bo muri aka karere basabwe gutanga amakuru kubahohotewe no kugira uruhare mu kwishakamo ibisubizo birinda ingeso mbi zabakururira mu busambanyi.
Dusabe Denise umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho y'abaturage avuga ko bakomeje ubukangurambaga bwo kwigisha abana b'abakobwa kwirinda ibishuko
Venuste Habineza/heza.rw