Nyanza: Bashinja Biguma imvugo yakanguriraga abahutu kwica abashakanye n'Abatutsi

Nyanza: Bashinja Biguma imvugo yakanguriraga abahutu kwica abashakanye n'Abatutsi

Bamwe mu barokotse Jenoside bo mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza, bashinja Hategekimana Philippe Biguma kuba yarakoresheje imvugo zikangurira abahutu kwica Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyamiyaga n'uwa Nyabubare yo mu kagari ka Gacu, Mushirarungu yo mu murenge wa Rwabicuma.

Mukankusi Hilariya umuyobozi w'umuryango w'abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi (AVEGA)mu murenge wa Rwabicuma , avuga ko we ubwe yiyiziye  Biguma ndetse akaba yaranamwiboneye mu gihe cya Jenoside, cyane cyane ngo amwibuka ku ijambo yavuze ngo inzoka yizingiye ku gisabo barabimenana, aha ngo yavugaga ko abagore b'abahutukazi bari barashatswe n'abatutsi, n'abana babo ashishikariza ko nabo babica.

Ati" Njyewe Biguma naramubonye mu masasu yarashe hano i Munyinya, abagabo bacu barahaguye njyewe ndahunga mu bana 7 nari mfite narokoye 3 gusa".

Akomeza agira ati" Niwe washinze za bariyeri zose hano i Mushirarungu nta gahunda yo kwica yari ihari, ariko yakoresheje inama kuri sitade ya Nyanza hari ku itariki  ya 5 na 6 mu kwa 5, aravuga ngo inzoka yizingiye ku gisabo muyimenane nacyo. Hari abagore b'abahutu basigaranye abana atanga itegeko ngo abo bana n'abagore nabo babice, kuko ngo nibatabica bazakura bajye mu Nkotanyi ahubwo ngo babice bazasigare babaririza uko Abatutsi basaga..uyu munsi baraye batwaye abana 13 barara babishe".

Uyu mubyeyi avuga ko kandi Biguma yaje ayoboye igitero azanye n'abasirikare b'abajepe, harimo n'abajepe biturutse kuri Dusingizimana Isiraheri wari konseye wabo witwa kuri ubu ufungiye muri gereza ya Mpanga, kandi ngo akaba yarabyireze akanabisabira imbabazi.

Ati"Abana banjye babishe ku itariki ya 11 z'ukwa 5 umugabo we bari baranwishe ku ya mbere.Numvise ko agiye kuburanishwa ndishima njye nari nzi ko yapfuye, ariko kuba agiye kubazwa ibyo yakoze ni byiza".

Undi mutangabuhamya wo mu murenge wa Uwambayinkindi Vincent nawe utuye mu kagari ka Mushirarungu akaba yaranayoboye inkiko gacaca, avuga ko Biguma bamushinjaga kuba yarashyizeho za bariyeri ari kumwe na konseye, batangira kwica Abatutsi.

Ati" Ajuda shefu Biguma bamuregaga ko ari we washyizeho bariyeri mu isanteri ya bleu blanc, bazana abacamanza b'i Nyanza babazanye mu modoka babarasira ku rwesero aba atinyuye abaturage batangira kwica Abatutsi".

Akomeza agira Ati" Ubundi mbere bari bagerageje kwirwanaho , we yazanye abajandarume b'i Nyanza bashinga imbunda ahitwa i Nyabubare barabarasa batangira kubica. Hari abandi bari bahungiye i nyamiyaga muri Gacu bari baragerageje kwirwanaho, Biguma yazanye abajandarume bashinga imbunda hano i mushirarungu bakajya barasa i nyamiyaga  abarokotse amasasu bakwiruka bakicwa n'interahemwe zikoresheje imihoro". 

Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma, kuri ubu arimo kuburanishirizwa mu Gihugu cy'u Bufaransa, ashinjwa ibyaha bya Jenoside yakoreye mu duce dutandukanye twa Nyanza.

Ahazwi cyane akaba ari mu murenge wa Muyira aho yatanze urugero rwo kurasa Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyamure, kwicisha burugumesitiri wa Komini Ntyazo, ashinjwa kandi kwicisha Abatutsi bari bahungiye muri Isar Songa , mu murenge wa Rwabicuma ku misozi ya Nyabubare na Nyamiyaga.

Biguma wari umuyobozi wungirije wa Jandarumori kandi ashinjwa gukoresha inama zitandukanye zashishikarizaga abahutu kwica abatutsi, no gushinga za bariyeri hirya no hino.

Umuyobozi w'akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme asanga kuburanishwa kwe kuzaruhura imitima y'Abarokotse Jenoside.
Ati" Abarokotse Jenoside bamuzi bazi ibyo yakoze bazaruhuka mu mutima nibumva ko babonye ubutabera nk'abantu bamuzi".

Yatangiye kuburanishwa mu kwezi kwa 5 ku itariki ya 10 ,bikaba biteganyijwe ko urubanza rwe ruzarangira ku itariki 30 kamena 2023.

Abaturage bo mu murenge wa Rwabicuma ubwo bari mu nteko z'abaturage bagragaje uburyo imvugo xakoreshejwe na Biguma zakanguriye abahutu kwica Abatutsi

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamiyaga rushyinguyemo Abatutsi biciwe ku gasozi ka Nyamiyaga na Nyabubare

Mu mpinga y'umusozi wa Nyamiyaga ahari hahungiye Abatutsi benshi bakahicirwa n'amasasu yaraswaga n'abajandarume bari bayobowe na Biguma

UWAMBAYINEMA Marie Jeanne