Rutsiro: Umwana w’imyaka 7 yaguye mu mugezi aburirwa irengero

Rutsiro: Umwana w’imyaka 7 yaguye mu mugezi aburirwa irengero

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 12 Gashyantare 2023 mu masaha ashyira saa tatu n’igice z’ijoro, mu murenge wa Gihango, akagari ka Mataba, ho mu mudugudu wa Muyange.

Umwana witwa Niyokwizera Elisa w’imyaka 7 yaguye mu mugezi aburirwa irengero akaba akirimo gushakishwa nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihango, Icyizihiza Alda yabihamirije Rwandanews24.

Ati “Umwana yari arimo gutaha ari kumwe n’undi mwana w’imyaka 13 bavuye gutwika Amafuru y’Amakara y’Ibishyitsi by’icyayi bageze mu nzira imvura iragwa barugama, Imvura Igabanutse barataha  bageze k’umugezi wa Muyange basanga wuzuye mu gihe bari  barimo bambuka basimbuka Elisa aba Aguyemo uramujyana, Ubuyobozi n’abaturage twakomeje gushakisha ariko ntaraboneka.”

Icyizihiza akomeza  avuga ko uyu mugezi wa Muyange kubera ko wiroha mu mugezi wa Koko ugakomereza mu kiyaga cya Kivu basabye abantu bose baturiye iyi migezi gukomeza bahanahana amakuru ku babasha kubona umurambo w’uyu mwana nimba yaba yitabye Imana.

ivomo:Rwandanews24