Malawi: Umunyarwanda akurikiranyweho gutera grenade mu nkambi

Malawi: Umunyarwanda akurikiranyweho gutera grenade mu nkambi

 Polisi yo muri Malawi,yataye muri yombi umunyarwanda witwa  Umoton John Peter, w’imyaka 42,akurikiranyweho guturitsa grenade mu nkambi.

Ijwi ry’Amerika ryatangaje ko byabaye ku mugoroba wo kuwa gatatu tariki ya 14 Ukuboza 2022, bibera mu isoko ry’inkambi ya Dzaleka.

Polisi ivuga ko muri iyo nsanganya, grenade yakomerekeje abantu batanu b’impunzi,barimo umuyobozi w’inkambi ukomoka mu Burundi .Abakomeretse cyane bajyanywe ku bitaro byo mu ntara ya Dowa.

Umuvugizi wa polisi mu ntara Dowa,Gladson M’bumpha, yavuze ko umwe mu bakomeretse bikomeye, ari Butoyi Fideli umuyobozi w’impunzi z’abarundi mu nkambi ya Dzaleka, wari kumwe n’umunyamabanga we, Bruno Ndaishime.

Yavuze kandi ko abo bombi babonye umuntu acana ikibiriti mbere yo kubajugunyaho grenade.

Abandi bantu 3 barimo umwana w’imyaka 11 y’amavuko bakomeretse mu buryo butandukanye. Aabo bajyanywe mu bitaro by’i Dowa.
Byitezwe ko uyu munyarwanda  azitaba urukiko, akisobanura  ku byaha akurikiranyweho, nyuma y’iperereza rya Polisi.

Bamwe mu bagize  guverinoma ya Malawi n’abishami rya ONU ryita ku mpunzi, HCR ,bamaganye icyo gitero ndetse bivugwa  ko ubu inkambi icungiwe umutekanocyane.