Tshisekedi yatangaje icyunamo cy’iminsi itatu kubera abarenga 100 bapfuye i Kinshasa

Tshisekedi yatangaje icyunamo cy’iminsi itatu kubera abarenga 100 bapfuye i Kinshasa

Perezida wa DR Congo, ari muri Amerika, yatangaje icyunamo cy’iminsi itatu mu gihugu guhera none kuwa gatatu nyuma y’uko abantu barenga 100 bishwe n’inkangu n’imyuzure bivuye ku mvura yaguye mu ijoro ryo kuwa mbere rishyira kuwa kabiri. 

Imibare nyayo y’abapfuye kugeza ubu ntiremezwa n’abategetsi ariko Jean Jacques Elekano, umujyanama wa Perezida wa Congo, yumvikanye avuga ko abapfuye barenga 100. 

Uretse abapfuye ibikorwa remezo byangiritse ni byinshi, birimo umuhanda mukuru wacitse uhuza umujyi wa Kinshasa n’icyambu cya Matadi (muri Kongo-Central).  

Aho ari muri Amerika mu nama ya US-Africa Summit, Perezida Felix Tshisekedi yahise akoresha inama y’abagize guverinoma bajyanye nawe ngo bige iki kibazo.

Naho Minisitiri w’intebe Sama Lukonde wasuye ahahuye n’ingaruka zikomeye yavuze ko leta izishyura ibikorwa byose bijyanye no kwita ku bapfuye.  

Benshi bapfuye kubera inkangu ubwo amazi yatwaraga inzu zabo zubatse ku misozi mu majyaruguru ya Kinshasa.   

Muri komine za Ngaliema, Mont-Ngafula, na Selembao niho inkangu zishe abantu benshi, nk’uko byatangajwe n’abakuriye utwo duce twa Kinshasa. 

Ingendo hagati y’umurwa mukuru Kinshasa n’umujyi w’icyambu wa Matadi ubu zahagaze, kandi bishobora gufata iminsi kugirango umuhanda wacitse usanwe neza, nk’uko minisitiri w’intebe yabitangaje.  

Ahandi hatandukanye muri Kinshasa, abandi bantu bishwe n’amashanyarazi kubera imyuzure yivanze nayo, abandi barengerwa n’amazi bari mu nzu zabo.   

Kugeza ubu 1/3 cya Kinshasa gifite ibibazo byo kubura amazi meza n’amashanyarazi kubera kwangirika kw’ibikorwa remezo, nk’uko abategetsi babivuga.  

Abatavugarumwe n’ubutegetsi banenze leta kunanirwa gutunganya imiyoboro y’amazi mu mujyi mu buryo abasha gutemba neza mu bihe by’imvura nyinshi nk’iyaguye.  

Kinshasa ituwe n’abantu bagera kuri miliyoni 15, ni umwe mu mijyi y’ubucucike bukomeye kurusha indi muri Africa, ariko ufite ikibazo cy’ibikorwa remezo n’imiturire, nk’uko umunyamakuru wa BBC uriya abivuga.  

Ivomo: INKURU ya BBC