Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye Umuganda rusange batera ibiti

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye Umuganda rusange batera ibiti

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye umuganda rusange ngarukakwezi wabereye muri Pariki ya Nyandungu izwi nka “Nyandugu Eco Park” aho bateye ibiti.

Ni umuganda wari witabiriwe n’abashyitsi bari mu Rwanda bitabiriye imikino ya Basketball muri Afurika, BAL, igomba gusozwa kuri uyu wa Gatandatu AS Douanes yo muri Sénégal ikina na Al Ahly yo mu Misiri.

Perezida Kagame yasobanuriye abashyitsi bitabiriye umuganda, ko umaze igihe kinini ukorwa mu Rwanda, aho abantu bahurira hamwe bagakora ibikorwa by’inyungu rusange birimo isuku, gutera ibiti no kwita ku bikorwaremezo biba bihari.

Ati “Dufasha n’abantu bafite ibibazo bitandukanye nk’aho kuba, twubaka inzu, amashuri [...] twishimiye ko mwabonye umwanya wo kubana natwe uyu munsi.”

Umukuru w’Igihugu yashimiye abakoze uyu muganda, avuga ko ibiti bateye, bakwiriye kuzajya bagaruka bakareba aho bigeze bikura.

Yasabye Abanyarwanda gukomeza gukora byiza byisumbuyeho no kwita ku byakozwe mu minsi ishize.

Perezida Kagame yateye igiti mu muganda rusange. Ifoto/igihe.com

Ivomo :igihe.com