Muhanga: Umucanga binuye urimo gupfa ubusa kuko akarere kahagaritse uwari kuwugura
Bamwe mu baturage binuye umucanga mu gishanga giherereye hagati y'Akagari ka Remera na ka Gitarama duherereye mu Mrenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, bavuga ko bahangayikishijwe n'umucanga binuye mu kwezi kwa 9, none ukaba urimo gupfa ubusa nyuma y'uko Akarere gahagaritse rwiyemezamirimo wagombaga kuwugura, ariko ntiberekwe undi uzawubagurira
Abaganiriye na TV1 bavuga ko bari bawinuye bazi ko bazabona amafaranga yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza, none ubu ukaba urimo gutwarwa n'abajura mu masaha ya nijoro.
Umwe ati"Hari abasore baba baravuganye n'abafite imodoka bakaza nijoro bakawupakira, uvuze bakumerera nabi ubu se ntureba ko bari banyishe. Nibadufashe tubone undi uza akawugura kuko urimo gupfa ubusa tureba".
Undi ati:"Twari twawinuye dufite rwiyemezamirimo uzawugura none baramuhagaritse, none umucanga urimo kwisubirira mu mazi imvura irimo kuwutwara, turimo guhomba kandi twari twizeye kuwukuramo amafaranga menshi".
Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabereye ku Ntara y'Amajyepfo mu kwezi kwa 9,Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yavuze ko bagiye kureba icyatumye uyu rwiyemezamirimo ahagarikwa ndetse n'umucanga ntugume mu biganza by'abaturage.
Ati: "Uwakoze ikosa si abaturage ni rwiyemezamirimo wabahaye akazi, ni we ukwiye gukurikiranwa uburenganzira bw'umuturage bukubahirizwa".
Kuri ubu Tv1 yongeye kumubaza aho ubuyobozi bwaba bugeze bukemura iki kibazo, maze mu butumwa bugufi asubiza agira ati: "Ikibazo cy'abaturage bacukuye nta ruhushya rwatanzwe, bituma bahagarikwa. Icyakora ubu hari rwiyemezamirimo wahasabye kuhakorera, turi muri procedures zo kumuha icyangombwa hakurikijwe amategeko agenga ubucukuzi ,mu masezerano twagiranye harimo ko agomba no kugura uwo mucanga wabo baturage".
Aba baturage bavuga ko umucanga bari binuye ari uwo mu bwoko bw'umucanga mugufi ukoreshwa cyane, ukaba ngo wari ufite agaciro katari mu nsi ya miliyoni eshatu