Umugore utekanye ni nawo muryango utekanye, kandi umuryango utekanye ni wo terambere ry’Igihugu: Ingabire Marie Immaculée
Umuyobozi w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency international Rwanda, Ingabire Marie Immaculée , agaragaza ko abantu bibwira ko gusambanya umugore no kumukubita ari ryo hohoterwa gusa,ariko nyamara ngo sibyo kuko ihohoterwa rigenda rikagera kure, rikababaza umutima n’ibitekerezo, aho umugore ahozwa ku nkeke akabuzwa umutekano, kandi nyamara umugore utekanye ari nawo muryango utekanye, umuryango utekanye ukaba iterambere ry’Igihugu.
Ingabire yavuze ko ikibazo gikomeye gihari giterwa nuko abantu badashaka guhindura imyumvire ,ngo bumve ko aho iterambere rigeze umugore akwiye kujyana na ryo, ahubwo bakumva ko yaguma inyuma.
Ati’’Buriya hari ihohoterwa ribi cyane dukunze no kudapfa no kubonera ibimenyetso, ihohoterwa ribabaza umutima, iribabaza imitekerereze , guhoza undi ku nkeke utanamukubise ni ihohoterwa ribi cyane rikenera ubujyanama’’.
Ubwo yari ari mu kiganiro n’abafatanyabikorwa batandukanye ba Minisiteri y’uburinganire n’itangazamakuru, yatanze urugero rw’umukobwa uherutse kubaka inzu abantu bakamwibasira ku mbuga nkonyarambaga no mu bitangazamakuru , ko amafaranga yayubakishije ari ayo yakuye mu busambanyi. Marie Immaculée yavuze ko gukomeza kwibasira uyu mwana w’umukobwa ari ukumukorera ihohoterwa ribabaza umutima, kuko inzu yubatse iramutse yubatswe n’umugabo nta cyo bavuga.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere Batamuriza Mireille avuga ko mu minsi 16 yo kurwanya ihohoterwa, abantu bakwiye kwitabira gahunda zitangwa na isange one stop kugira ngo bahabwe serivisi zihabwa abahohotewe.
Ati’’ Umuntu yaremanywe ubudahangarwa nta muntu n’umwe ukwiye guhohotera undi , yaba umugabo uhohotera umugore cyangwa umugore uhohotera umugabo’’.
U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bari mu minsi 16 y’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Nubwo abantu n’abagabo bahohoterwa ariko Minisiteri y’uburinganire n’iterambere, MIGEPROF igaragaza ko 90% by’abahohoterwa ari abagore n’abana.
Madamu Ingabire Marie Immaculée avuga ko guhohotera umugore ati ukumukubita cyangwa kumusambanya ku gufu gusa, ko hhari n'ihohoterwa ribabaza umutima
Batamuriza Mireille Umunyamabanga uhoraho muri Migeprof, avuga ko nta muntu n'umwe ugomba guhohotera undi kuko umuntu yavukanye ubudahangarwa.
Marie Jeanne UWAMBAYINEMA /heza.rw