Kirehe: Ibiza byashenye inzu zisaga 200 byangiza n’imyaka y’abaturage

Kirehe: Ibiza byashenye inzu zisaga 200 byangiza n’imyaka y’abaturage

Imvura ivanze n’umuyaga yaguye mu mirenge itandukanye y’Akarere ka kirehe kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Nzeri 2022 , yangije ibintu byinshi birimo inzu zisaga 200 zasambutse ibisenge, imyaka y’abaturage yangiritse n’ibindi bikorwa.

Ni imvura yabasiye cyane imirenge ya Musaza aho haguye inzu 68, Nyamugali haguye inzu 62 ,Gatore haguye 30 na Kirehe haguye inzu 21 .

Ubuyobozi bw’ Akarere ka Kirehe buravuga ko abasenyewe bashakiwe aho bacumbika, yaba mu nzu zisanzwe zidafite abazibamo n’abacumbikiwe n’abaturanyi babo.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza Mukandayisenga Janvière yabwiye MUHAZIYACU ko nta muturage udafite aho aba kuko bahise batabara vuba bakabafasha.

Yagize ati: “Kugeza ubu nta muturage wacu udafite aho aba cyangwa ngo abure icyo arya. Tukimara kumenya ikibazo twahise twihutira kubafasha, abadafite amazu tubacumbikira mu nzu dusanzwe dufite mu midugudu zitagira abazibamo; hanyuma dukurikizaho kubarura ibyangiritse byose.”

Uyu muyobozi kandi yongeraho ko bakomeje ubukangurambaga basaba abaturage kwitwararika muri ibi bihe by’imvura, bazirika ibisenge, bacukura imirwanyasuri ndetse bubaka ibitebe ku nzu zabo.

Yagize ati: “Tumaze iminsi dutangije ubukangurambaga kuva mu kwezi kwa munani bwo kurwanya ibiza no kubikumira, aho dukangurira abaturage kuzirika ibisenge, kubaka ibitebe ku nzu zabo, gushyira imireko ku nzu yewe no gucukura imirwanyasuri, kandi turakomeza no muri iki cyumweru.”

Kugeza ubu muri aka karere harabarurwa inzu 233 zasenywe n’ibi biza, ibikoni 74, ubwiherero 43, ibyumba by’amashuri bitatu, urusengero rumwe, amapoto y’amashanyarazi atatu ndetse n’urutoki ruri kuri hegitari zisaga 35.

Ikigo gishinzwe iteganyagihe- Meteo Rwanda kivuga ko iyi mvura y’umuhindo iteganyijwe gucika hagati ya tariki 15 na 25 Ukuboza 2022, nubwo hazajya habaho iteganyagihe ry’iminsi mike mike rizajya ryerekana impinduka zishobora kudahuza n’ibyatangajwe. Kigasaba abaturage kuzirika ibisenge by’inzu bigakomera ku nkuta cyane ko ibiza nk’imvura n’imiyaga ikaze bidateguza.

 inkuru ya Muhazi.rw

Advertisement Banner

Gatsibo: Ababyeyi bafite abana babyaye imburagihe basabwe kudahishira abahohoteye abana babo

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

   

Leave a Reply

Your email address will not be published. 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow