Nyamagabe - Nyaruguru: Abavuzi b’amatungo bakuriweho inzitizi zababuzaga kugera ku borozi

Nyamagabe - Nyaruguru: Abavuzi b’amatungo bakuriweho inzitizi zababuzaga kugera ku borozi

Bamwe  mu borozi  b’amatungo  mu turere  twa Nyamagabe na Nyaruguru bavuga  ko bakunze  kugira  imbogamizi  yo  kubura  ababavurira  amatungo  igihe  yarwaye bigatuma  apfa bitewe no  kutabonera  aba  baganga b’amatungo  ku gihe, kuko iyo babuze aba Leta biyambaza  abigenga  nabo ugasanga  barabahenda cyane.

Mu gukemura iki kibazo abavuzi b’amatungo bigenga mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru bahawe inyoroshyangendo za moto n’Umuryango w’abahinzi Imbaraga, aba bavuzi b’amatungo  bavuga ko ubu ari umwanya mwiza wo guha aborozi serivise inoze kuko hari igihe babahamagaraga  ariko ugasanga ntibumvikanye ku mafaranga y’urugendo, ibi bigatuma hari aborozi batabagirira icyizere kuko bavuga ko baba bagamije inyungu kurusha gufasha umworozi.

Nyirandikumana Marie Goretti ni Umuvuzi w’amatungo wigenga mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Nkomane , avuga ko mbere batarabona moto bahuraga n’imbogamizi nyinshi cyane, hari ubwo  umuturage  inka ye yabaga ifite ikibazo yamuhamagara akabura uko amugeraho yanakwiyambaza  abamotari ugasanga abuze  umujyana.

Ati” Icyo nakwizeza Abavuzi bagenzi banjye ni serivise nziza tugiye gutanga ku borozi, tugiye kujya tubagereraho ku gihe, Aborozi bo mu murenge wa Nkomane bagiye kubona service nziza kandi ndabibijeje”.

Yongeraho ko agiye kwegera aborozi kugirango bamenye uburyo bagomba gukingiza amatungo yabo kandi umwuga wabo bakawukora neza.

Nshimiiyimana Marc ni umuvuzi w’amatungo wigenga ukorera mu karere ka Nyaruguru Umurenge wa Ruheru nawe ni umwe mu bahawe moto izamufasha mu kazi ke ka buri munsi ko kuvura amatungo, avuga ko nawe byajyaga bimugora cyane ko yakoreraga mu gice kirimo imisozi miremire.

Ati:”twavunikaga cyane kuko Umurenge wa Ruheru ugizwe n’imisozi miremire ariko aka kanya mbonye moto ngiye kujya ngerera ku muturage ku gihe kandi ntawe ntindiye”.

Jean Paul Munyakazi Umuyobozi mukuru w’umuryango w’abahinzi n’aborozi mu Rwanda Imbaraga avuga ko bahisemo guha inyoroshyangendo aba bavuzi b’Amatungo, kuko akenshi wasangaga batanga service mbi kubera kutabona ibiborohereza mu kazi.

Ati:” Twatanze ibikoresho mu karere ka Nyaruguru na Nyamagabe ibikoresho birimo imiti birmo ama moto harimo imiti yuhira amatungo ivura uburondwe, ibi twabikoze  kugirango twongere umusaruro, aha rero wasanganga hari aba Veterineri bakoreshaga imiti itujuje ubuziranenge, icya kabiri ugasanga aritwa Veterineri ariko adafite ibikoresho by’ibanze, ikindi ugasanga barahenda Abaturage.

Yongeraho ko uretse kuba bateye inkunga Abavuzi b’amatungo banafashije aborozi kuko wasangaga aho batanga amafaranga y’urugendo bigiye kuvaho kuko bazajya babasanga aho amatungo yabo ari.

Uyu muyobozi avuga ko Abavuzi b’Amatungo bagomba kumenya ko  gufata neza Umworozi ari uguha agaciro umwuga wabo, kuko nibabikora mu buryo burambye aborozi bazitabira kuvuza amatungo yabo nabo  bagume mu kazi.

Umuyobozi w’abavuzi b’amatungo batagira umupaka mu Rwanda (Veternares sans Frontières) Bimenyimana Desiré avuga ko Umuvuzi w’amatungo ari umuntu ukenewe cyane mu muryango Nyarwanda kuko yaba umuhinzi ifumbire akenera itangwa n’itungo ryitaweho neza.

Asaba abavuzi b’amatungo gukoresha imiti yemewe kandi yujuje ubuziranene kuko iyo bidakozwe neza bigira ingaruka ku musaruro.

Umuyobozi ukuriye ishami ry’buhinzi n’umutungo kamere mu karere ka Nyamagabe Ndayambaje Janvier avuga ko biteze ko umusaruro w’ubworozi mu karere ka Nyamagabe, uzazamuka kuko wasangaga hari abatinya korora kuko ntabavuzi b’amatungo bababonaga mu buryo bworoshye.

Aba bavuzi b’Amatungo bigenga bagera kuri 6 bahawe moto babarizwa mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru aho buri wese yahawe moto n’ibikoresho birimo imiti bizabafasha gutanga serivise inoze ku borozi ibikoresho bahawe bikaba bifite agaciro gasaga miliyoni eshatu (3) z’amafaranga y’u Rwanda.

Abavuzi b'amatungo 6 bigenga bo mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe bahawe inyoroshyangendo n'ibikoresho bizabafasha guha abaturage serivise nziza

Biyemeje ko bagiye kurushaho kwegera aborozi no kubaha serivise nziza

Venuste Habineza/heza.rw